Massamba yataramiye muri Amerika mu gitaramo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyahujwe n'Umunsi Ngaruka mwaka uzwi nka 'New Year Gala', uhuza Abanyarwanda batuye muri Georgia, Tennesse no mu y'indi mijyi mu rwego rwo kwizihiza umwaka Mushya; imibare igaragaza ko kuri iyi nshuro iki gitaramo kitabiriwe n'abantu bari hagati ya 100 ndetse na 150.

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde. Ni mu gihe ibirori byasusurukijwe na Massamba Intore ndetse n'umuraperi Jay Pac usanzwe atuye muri Amerika.

Mu bandi bitabiriye iki gitaramo, harimo abari mu nzego zinyuranye z'ubuyobozi bw'abanyarwanda batuye muri Georgia, hari kandi abo mu bindi bihugu nko muri Uganda, Zimbabwe na Kenya bagiye kwifatanya n'abanyarwanda batuye muri Amerika.

Ibi birori byatangijwe na Herbert Diego wahaye ikaze abitabiriye ndetse anagaruka kuri zimwe muri gahunda bateganya gukora. Ibi birori kandi byanasusurukikwe n'Itorero Irebe ryari riyobowe na Jacques Nyungura ndetse na Nadine.

Iki gitaramo kandi cyatangiwemo ibihembo ku bantu bitanze mu guteza imbere abanyarwanda batuye muri Atlanta barimo Leila Kabanda, Raissa, Iradukunda Sandrine ndetse na Jacque Nyungura. Aba bombi bashyikirijwe ibihembo na Ambasaderi Mathilde.

Intore Massamba yaririmbye muri iki gitaramo aherekejwe n'umubyinnyi Icakanzu Contante wamenyekanye cyane mu Itorero Inganzo Ngari. Ni mu gihe umuraperi Jay Pac we yaririmbye mu birori bya 'After Party'.

Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba yakoreye hanze y'u Rwanda, kuva umwaka wa 2024 watangira, ariko mu 2023 yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko yishimiye gutaramira muri Atlanta. Massamba yaherukaga gutaramira mu bihugu birimo Canada, icyo gihe yaririmbye mu ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye muri Amerika ya Ruguru.

Ibi bitaramo yabihuriyemo n'abarimo The Ben. Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Iri huriro ryitabiriwe n'abarenga 2000, haganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, ndetse habayeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

Urubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

Massamba Intore ni umuhanzi ubikora kinyamwuga akaba ari umucuranzi, umwanditsi w'ibihangano, umukinnyi akaba ndetse ari umutoza w'imbyino gakondo nyarwanda mu itorero rikuru ry'igihugu, Urukerereza, akaba ari umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu gukora ibihangano byibanda ku muco nyarwanda.

Massamba ari kumwe n'abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Georgia n'inshuti z'u Rwanda

Byari ibyishimo bisendereye ku banyarwanda batuye muri Atlanta mu kwizihiza intangiriro z'umwaka wa 2024

Massamba yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, urukumbuzi rw'abafana ruriyongera

Massamba Intore yaririmbaga anyuzamo akaramukanya n'abafana b'inganzo ye 

Ababyinnyi b'itorero Irebe bafashije Abanyarwanda gususuruka mu ndirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda

Umuraperi Jay Pac [Uwa kabiri uvuye iburyo] ari kumwe n'inshuti ze muri ibi birori byihariye


Umubyinnyi Icakanzu Contante wafashije Massamba Intore muri iki gitaramo muri Amerika

Abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora bagiye bafata ijambo muri iki gikorwa

Umuraperi Jay C yaririmbye mu birori by'umusangiro byaherekeje iki gikorwa. Yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'We Move'

Ambasaderi Mukantabana Mathilde [Uri hagati] ari kumwe n'abanyarwanda babarizwa muri Amerika



Umuhanzi Massamba Intore ari kumwe na Ambasaderi Mukantabana Mathilde




Icakanzu Contante [Uri iburyo] yafashije Massamba Intore gutaramira Abanyarwanda muri Amerika



















Ambasaderi Makantabana Mathilde yashyikirije ishimwe bamwe mu banyarwanda bahize abandi mu guteza imbere bagenzi babo





KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUDAMAZERA' YA MASSAMBA INTORE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138978/massamba-yataramiye-muri-amerika-mu-gitaramo-cyashimiwemo-abanyarwanda-bahize-abandi-amafo-138978.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)