Kamonyi : Uherutse kugaragaza umujinya w'umuranduranzuzi byarangiye yishe umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Celestin w'imyaka 45 akekwaho kwica umugore we na we w'imyaka 45 babanaga mu Mudugudu wa Giheta mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Musambira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko ubuyobozi nabwo bwatunguwe n'iki gikorwa cyakozwe n'uyu mugabo kuko uyu muryango utari uzwiho amakimbirane.

Yagize ati 'Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw'abo dufite abo bataruriho.'

Ni mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu muryango wo wahoraga mu ntonganya, ndetse ko uyu mugabo mu cyumweru gishize yatashye afite umujinya mwinshi asakuza kugira ngo asembure umugore we barwane, ariko umugore akamwihorera, bikarangira atemye amateke.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yasabye abaturage ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we ku buryo igihe hagize ubona igishobora kuvamo ibibazo nk'ibi bagomba kwihutira kubimenyesha inzego.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Uherutse-kugaragaza-umujinya-w-umuranduranzuzi-byarangiye-yishe-umugore-we

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)