Izindi mbogamizi z'ingutu ziravugwa mu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bava mu Bwongereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Bwongereza zivuguruye amasezerano agamije iyi gahunda yo kohereza abimukira.

Ibi byakozwe nyuma y'uko Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere ariko Guverinoma y'iki Gihugu ikavuga ko igiye gukora ibishoboka byose ku buryo ntakindi kintu kizakoma mu nkokora uyu mugambi.

Nubwo habarwa abimukira ibihumbi 17 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko ariko ubu habarwa abari hagati ya 700 n'ibihumbi bitanu, bazwi aho baherereye mu gihe abandi bitazwi aho bari.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yakunze kuvuga ko aya masezerano agiye gushyirwa ku rwego rwo kuba ntacyayanyeganyeza ku buryo hari hari icyizere ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu mezi macye ari imbere.

Gusa mu Cyumweru gishize, Abadepite 50 mu Nteko y'u Bwongereza bamaganye uyu mushinga, bavuga ko utasesenguranywe ubushishozi.

Izindi mbogamizi zivugwa muri iyi gahunda, ni ikibazo cyo kuzakura abimukira mu bigo bacumbikiwemo ngo bagere aho bagomba gufatira indege izabageza mu Rwanda, aho bivugwa ko iyi gahunda ishobora kuzakomwa mu nkokora n'imyigaragambyo ya bamwe muri bo.

Nanone kandi hifuzwaga ko hakoreshwa indege za Gisirikare kugira ngo abo bimukira babashe koherezwa, arimo igisirikare cy'u Bwongereza, kikaba cyaravuze ko kitabyinjiramo.

Hanavugwa indi mbogamizi yo kuba u Rwanda rutararangiza kwitegura bihagiye nko gushaka abanyamategeko bazunganira abashaka ubuhungiro muri dosiye zabo.

Mu masezerano aherutse gusinywa kandi, harimo ko hagiye gushyirwaho urwego rwihariye ruzakurikirana ibibazo by'aba bimukira n'inzira zo gushaka ubuhungiro.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Izindi-mbogamizi-z-ingutu-ziravugwa-mu-mugambi-wo-kohereza-mu-Rwanda-abimukira-bava-mu-Bwongereza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)