Umugore wa Sadio Mane yatangaje ko amafaranga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taliki 07 z'uku kwezi ni bwo umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Senegal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite yatunguranye aba ashatse uyu mugore ukiri muto wo mu byaro byegeranye n'aho yavukiye, Bambali muri Senegal.

Nyuma y'uko Aisha Tamba akoze ubukwe na Sadio Mane, yaganiriye n'ikinyamakuru Daily Mail avuga ko kuba yarashakanye n'umugabo uzwi ndetse ufite amafaranga bitazigera bimuhindura.

Yagize ati "Ndimo kureba imbere ubuzima bwanjye bushya kandi nzi ko buzaba butandukanye cyane. Ariko nta gitutu numva mfite kubera ko ubwamamare n'amafaranga bya Sadio Mane ntabwo bizampindura. Ibi ntabwo ari byo binshishikaje. Nzakomeza kuba umuntu wicisha bugufi nkurikije ukuri kwanjye.

Ntabwo menyereye kwitabwaho cyane kuko turi umuryango ubaho ubuzima bw'ibanga cyane. Ntabwo dukunda kwiyerekana no kuvuga ku buzima bwacu bwite. Ndi hasi cyane ku isi, uku ni ko narezwe, kandi nta kintu kizahinduka kubera ko nakoze ubukwe. Ariko ubu ndishimye cyane kuba ndi Madamu Sadio Mane Mane".

Abajijwe ku byo kuba azi umugore wa Cristiano Ronaldo ukinana na Sadio Mane muri Al Nassr, Georgina Rodriguez bashobora kuzajya bahura cyane namara gusanga umugabo we, yavuze ko ari ubwa mbere amwumvise bitewe nuko atajya akoresha imbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu Aisha Tamba ari ku ishuri aho yagiye gukora ibizamini ariko nabirangiza biteganyijwe ko azahita asubira iwabo kwitegura ubundi Sadio Mane yava mu mikino y'igikombe cy'Afurika bagahita bajyana muri Arabia Saudite.

Ikipe y'igihugu ya Senegal ifite igikombe cy'Afurika giheruka cya 2021 irakina umukino wayo uyu munsi saa kumi na Gambia mu itsinda C.


Umugore wa Sadio Mane yavuze ko atazahindurwa n'ubwamamare bw'umugabo we


Sadio Mane yatangiye neza umwaka wa 2024 akora ubukwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138586/umugore-wa-sadio-mane-yatangaje-ko-amafaranga-atazamuhindura-anemeza-ko-atazi-umugore-wa-c-138586.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)