Kamichi, Bad Rama na ba Nyampinga mu bazitabi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.

Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.

Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku isi irimo Buruseri, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.

Umunyamakuru Uwizeye Ally [Ally Soudy] uri gutegura ibi birori bya 'After Party', yabwiye InyaRwanda ko bageze kure imyiteguro y'ibi birori, kandi ko hari benshi mu byamamare bamaze kwemeza kuzitabira.

Yavuze ko kugeza ubu abamaze kwemeza kuzitabira barimo The Keza uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Cece Le Norvegien, Big J The Photographer, Dj Manzi, umuraperi Jay Pac, Mignonne Munyaburanga bakorana mu kiganiro 'Ally Soudy On Air';

Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019, Bad Rama, Kamichi, umunyarwenya Ramjaane Joshua, umunyamideli Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma 2020;

Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru 'Mama Urwagasabo', umuhanzi Time B, umukinnyi wa filime Mutoni Assia, umunyamuziki MYP wo mu itsinda ryamenyekanye cyane Kigali Boys, umuraperi Shizzo Afropapi n'abandi.

Ally Soudy yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo 'guhuriza hamwe Abanyarwanda twese ndetse n'ibyamamare byose bizaba byitabiriye Rwanda Day'. Ati 'Ariko hari n'abandi tuzatangaza mu minsi iri imbere.'

Ibi birori bizwi nka 'Rwanda Day After Party' bizabera ahitwa Signature Lounge mu Mujyi wa Washington guhera saa tatu z'ijoro, ku muhanda wa Connecticut.

Ally Soudy avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura ibitaramo kubera ko ari kimwe mu bice by'ubuzima yisangamo. Ati 'Salax Entertainments ni ikigo natangije mu gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda nshaka gushyira imbaraga.'

Akomeza ati "Ntabwo navuga ko ninjiye mu byo gutegura ibitaramo. Kuko ni ibintu nsanzwemo. Ahubwo kuko kenshi nkunze kubitegura mu buryo bw'inyuma y'amarido, abantu ntabwo babimenya cyangwa se kugira uruhare mu gutegura ibitaramo runaka, birimo byinshi byagiye binakomera ku rwego rwo hejuru cyangwa se ibirori byihariye akenshi."

Ally Soudy avuga ko kwinjira mu bategura ibitaramo, ari urugendo amazemo igihe kinini, ku buryo harimo n'ibyo yagiye agiramo uruhare ariko abantu ntibabimenya.

Uyu mugabo yagize uruhare mu gutegura ibihembo bya Salax Awards kuva mu 2008, kugeza ubwo yaniteguriye igitaramo cye bwite yise "Ally Soudy Friends and Fans" yakoze afatanyije na sosiyete ya RG Consult cyabereye muri Camp Kigali.

Kuri we, avuga ko gutegura ibitaramo atari ibintu bishya mu rugendo rwe rw'ubuzima, ahubwo yagiye agira uruhare muri byinshi bitigeze bimenyekana.

Yavuze ko mu rwego rwo gutegura ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, yahisemo gufatanya na kompanyi ya Ukweli Times, aho bazakora kuva ku itegurwa ry'ibi birori kugeza birangiye.

Impapuro zamamaza ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, zigaragaza ko kwinjira bizasaba ko buri muntu yishyura amadolari 40. Ni mu gihe abashaka kuzicara ku meza 'Table' bisaba ko ahamagara kuri Nimero +1 917-293-7242 kuko imyanya yo kwicara kuri 'Table' ibaze cyane.

Ibi birori bizaba ku wa 3 Gashyantare 2024, kuko ari nabwo ibirori bya Rwanda Day bizaba birangiye.

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚   

Umunyamuziki Kamichi ategerejwe mu birori bizaherekeza Rwanda Day

Umuraperi Jabiro Pacifique (Jay Pac) wigaragaje kuva mu myaka ibiri ishize azitabira ibirori bya Rwanda Day 

Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019


Bad Rama uherutse gufungura ishami rya Label ya The Mane ari mu bazitabira ibirori bizaherekeza Rwanda Day


Umunyamideli Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma 2020


Ally Soudy yavuze ko ibi birori bizitabirwa na bamwe mu bazaba bari mu gikorwa cya Rwanda Day









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139097/kamichi-bad-rama-na-ba-nyampinga-mu-bazitabira-ibirori-bizaherekeza-rwanda-day-139097.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)