Umugabo wo mu igero cy'imyaka 50 wo mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyogo Akagali ka Kilibata yajyanwe kuri Polisi n'abaturage nyuma yo kumucyekaho gusambanya intama y'umuturanyi we akanayica.
Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent yabwiye KT ko nyiri ugucyekwaho ayo mahano yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024.
Avuga ko yafashwe nyuma y'uko bamurariye iwe mu rugo kuko ngo akimara gusambanya iyo ntama yari mu kiraro yarahebebye maze nyirayo ajya kureba icyo ibaye niko guhita abona uwo mugabo yirutse.
Ati 'Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyirurugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo, ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n'ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa'.
Umuhungu wa nyiri iyo ntama, witwa Itangishaka Emmanuel yemereye KT aya makuru aho yavuze ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z'ijoro amukubise amaso ariruka bajya kumugarira iwe bamujyana kuri Polisi.
Ati 'Mu ma saa sita z'ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zihebeba cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n'irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa'.
Arongera ati 'Umukecuru yamaze kumenya uwo mugabo atubwira n'imyambaro yari yambaye, nibwo twagiye mu rugo iwe turahagota, butangiye gucya saa kumi n'imwe na 20, tubona aje mu rugo turamufata tumushyikiriza Polisi ikorera mu murenge wa Rugendabari'.
Bivugwa ko uyu mugabo wacyetsweho gusambanya intama atari ubwa Mbere abikora, kuko no mu 2017,yasambanyije indi ntama nabwo arafungwa afungurwa 2022 kandi ngo iyo amaze kuzikorera ibyamfurambi ahita azica.
Ntakarakorwa Appolinaire Karake Umukuru w'Umudugudu wa Cyoko, yemeza aya makuru ko uwo mugabo asanganwe ingeso zo gusambanya intama.
Ati 'Twasanze intama yapfuye, nyiri utungo yatubwiye ko uwo mugabo akimara kuyivaho yahise ipfa, kubera ko ubwo yirukaga ba nyiri itungo bari bamumenye, niyo mpamvu twagiye kumutegera iwe aje mu gitondo turamufata'.
Yavuze ko byabasabye imbaraga nyinshi kuko ngo yabanje kubarwanya.