Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta gihugu kigira akaga nk'ikiyoborwa n'abategetsi batazirikana ko'akahise gategura akazoza(umugani w'ikirundi), ngo bibuke ko amagambo n'ibikorwa byabo bizabashora mu rubanza n'amateka. Nguko uko iyo Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA) aza kwibaza, akisubiza mbere yo gutsindwa na kamere, byari kumufasha kwigengesera mu mvugo no mu ngiro, ntiyiteranye n'ejo hazaza.

Iyo aza kwiha umwitozo woroshye, akibaza tumwe muri utu tubazo, byari gutuma atekereza kabiri, ntabe 'bavugirije'.

1. Igihe kajugujugu y'u Rwanda yajyaga kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura, rwari urwango Perezida Kagame yari afitiye Abarundi, cyangwa umwanzi yari CNDD-FDD yatwitse iryo soko nkana, igamije gutikiza imitungo y'Abatutsi n'abandi batari abayoboke bayo, nk'uko amaperereza mpuzamahanga yigenga yaje kubigaragaza?

2. Ubwo Perezida Kagame n'abayobozi bakuru hafi ya bose mu Rwanda bitabiraga imikino inyuranye yabereye i Bujumbura nyuma gato y'aho CNDD-FDD igiriye ku ngoma, burya rwari urwango, cyangwa yari agamije gushimangira umubano mwiza hagati y'abaturanyi, no gufasha uBurundi kwereka amahanga ko nabwo bufite icyerekezo cy' ubutegetsi buhamye?(Nubwo kwari ukwibeshya).

3. Igihe u Rwanda rwashyigikiraga ko u Burundi buba kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse RUKANABWISHYURIRA IMISANZU, Jenerali NEVA yabibonyemo urwango rwa Perezida Kagame, cyangwa kwari ukubukura mu bwigunge, nabwo bugasusiruka mu ruhando rw'amahanga? Kwibagirwa cyangwa kwirengagiza ineza wagiriwe, ugeze ahakomeye, nta bupfura bubirimo, ariko nta n'igitangaje, burya ngo 'ugirirwa ineza n'uwo yigiriye aba agra Imana'.

4. Ese ubwo ingabo z'u Rwanda zatabaraga abasoda b'u Burundi bari muri Santarafrika bamaze guterwa n'inyeshyamba, ndetse zimaze kubicamo 3, Jenerali NEVA abibonamo ubuhemu? Uwatekereza giswa yakwicuza ubwo butwari, ariko nta musirikari wa RDF warangwa n'ubugwari bwo gutererana abari mu kaga

5. Ese, ubwo muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirizaga uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA rwari rwafatiye ku butaka bwarwo, Jenerali NEVA na CNDD-FDD ye, babibonyemo urwango cyangwa ubugwari? Kongo yabaye indiri y'abamutera ntacyo NEVA ayishinja, ahubwo niyo'somambike'.

6. Ko hari Abarundi, barimo n'ibikomerezwa mu butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Burundi hakaba interahamwe, ibigarasha, abajenosideri ba FDLR, za FLN n'abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n'uBurundi, Jenerali NEVA yari yumva na rimwe Perezida Kagame amwita umugambanyi, ko ahubwo uRwanda rurinda imbibi zarwo, rugahora rwiteguye ko uzarenga wa murongo utukura azabera abandi akarorero?

Perezida Ndayishimiye rero, irinde guhotorana, ahubwo wubake dipolomasi ihamye, na politiki ikemura ibizazo uhereye mu mizi, aho gushaka uwo ubyegekaho.

Kubahana nibyo bizagufasha guhangana n'ingorane udacishijwemo, ngo buri wese abone ko ukiri inyigaguhuma aho rwahinanye.

Irinde guhubuka mu mvugo no mu bikorwa, dore watangiye kunyuranyaa mu mashyi no mu mudiho. Jya wibuka ko amagambo yawe y'uyu munsi, ariyo azakubera urubanza ejo n'ejobundi.

Reka kugendera kuri politiki ya hutu-pawa. N'abo uyigana ntiyabaguye neza, dore isi bayimarishije ibirenge bahunga, nka Gahini amaze kwica Abeli. Ubwinshi bw'ibitekerezo byiza, byuzuzanya kandi bidashingiye ku bwoko, nibyo byatumye abandi batera imbere.

Reka politiki ya cyana , ya munyangire. Wikwiyahura mu myumvire ipfuye ya Tshisekedi, wirengagije ko 'wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'.

The post Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)