Umutoza wa Rayon Sports yageza mu Rwanda n'ingamba zikomeye, akomoza k'umunyezamu wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa, Julien Mette yaraye ageze mu Rwanda aho aje gutoza Rayon Sports, avuga ko azakora ibishoboka byose akayihesha igikombe muri uyu mwaka.

Yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n'amanota 30 irushwa na APR FC ya mbere amanota 3 ariko yo ikaba ifite imikino 2 itarakina.

Akigera ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Mette yabwiye itangazamakuru ko azakora ibishoboka byose agahesha iyi kipe igikombe muri uyu mwaka.

Ati "Nishimiye kuba hano, nishimiye kuba umwe mu bagize Rayon Sports, ikipe nini ifite abafana benshi, ndakeka nshobora gufasha uko nshoboye Rayon Sports gutwara igikombe uyu mwaka w'imikino."

Yavuze ko impamvu yahisemo kuza mu Rwanda ari uko ari igihugu byoroshye kubamo, cyorohereza buri muntu kubona Visa.

Yakomeje avuga ko kandi guhitamo Rayon Sports ari uko ari ikipe ikomeye, nkuru ifite amateka muri Afurika y'Iburasirazuba.

Ati "Rayon Sports ni ikipe nkuru ifite amateka, ikipe izwi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba, natoje muri Djibouti naho bazi Rayon Sports ndetse no muri Congo bazi Rayon Sports."

Julien Mette akaba yanakomoje ku munyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila avuga ko kuba yaraje muri iyi shampiyona ari uko yongeye kongera kujya ikurura abakinnyi bakomeye.

Ati "Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yari mu ikipe yanjye ni umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Congo, hari imyaka shampiyona y'u Rwanda yakururaga abakinnyi nk'abo muri Congo, ari shampiyona yubashywe."

Yavuze ko kandi hari amakipe abiri akomeye APR FC na Rayon Sports ariko ikunzwe cyane akaba azi ko ari Rayon Sports.

Julien Mette w'imyaka 42 watozaga AS Otohô yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoje muri Congo Brazzaville muri Tongo FC Jambon mu 2016 mbere yo kunyura no mu Ikipe y'Igihugu ya Djibouti.

Nk'umutoza yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya Championnat ya Congo mu 2019 na 2023.

Ubwo yari ageze i Kanombe



Source : http://isimbi.rw/siporo/Umutoza-wa-Rayon-Sports-yageza-mu-Rwanda-n-ingamba-zikomeye-akomoza-k-umunyezamu-wa-APR-FC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)