Umutoza wa APR FC Thierry Froger yigize ntibindeba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yeruye avuga ko abakinnyi bose bagomba kongerwa muri iyi kipe nta ruhare na rumwe agomba kubigirimo.

Hari nyuma y'umukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro aho yaraye atsinze AS Kigali 1-0 cya Ruboneka Bosco.

Thierry Froger ababijwe niba hari abakinnyi azongeramo muri uku kwezi kwa Mutarama mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga ikipe ye, yavuze ko bitamureba ko ahubwo bireba ubuyobozi kuko ari bwo bugura abakinnyi.

Ati 'ibyo ntabwo bindeba kuko ubuyobozi ni bwo bugura abakinnyi.'

Abajijwe niba mu bakinnyi 4 iyi kipe yajyanye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup nta we bazanyisha, yavuze ko nabyo byabazwa ubuyobozi.

Isoko rito ry'abakinnyi mu Rwanda rikaba rizafungwa tariki ya 28 Mutarama 2024, APR FC ikaba ari imwe mu makipe atarongeramo umukinnyi n'umwe, ni mu gihe bivugwa ko Sanda Soulei wari mu igeragezwa ari we ushobora gusinyishwa n'iyi kipe.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-thierry-froger-yigize-ntibindeba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)