Ibintu bine bisobanura imibereho ya Perezida... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda yahuriyemo n'Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi â€" Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard, Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.

Inama ya 19 y'Igihugu y'Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Center.

Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse yize amasomo ane arimo Kwiyoroshye, Gucunga amarangamutima, Icyizere n'imbabazi ndetse no kudatinya ibibazo umuntu ahuye nacyo.

1.Kwiyoroshya;

Utumatwishima yavuze ko amateka agaragaza ko buri wa Gatatu w'icyumweru nyuma ya saa sita, habaga ibikorwa byo kwitoza gusingiza 'Uwari Perezida na Mama we'.

Yavuze ko iyo urebye mu bindi bihugu, iyo abayobozi bakuru b'igihugu bagiye gutambuka, kenshi usanga bahekerejwe n'imodoka nyinshi, ku buryo bitangaza abantu benshi- ariko siko bimeze kuri Perezida Kagame.

Utumatwishima ati "Nyakubahwa Perezida ukuntu mwiyoroshya, twakize uburyo natwe igihe tuzaba turi mu nshingano, ari abato n'abakuru, kwiyoroshya ku rwego mwiyoroshyaho."

Yavuze ko kwiyoroshya bijyanye no guca bugufi kuri Perezida Kagame, ku buryo kenshi anasaba ko n'indirimbo zihimbwa zikomoza kuri we, zitsa cyane ku Rwanda.

2.Gucunga neza amarangamutima;

Utumatwishima yavuze ko akurikije ibivugwa umunsi ku munsi, birimo abantu batuka u Rwanda n'abantu batuka Perezida Kagame, akanashingira ku kuntu ingabo z'u Rwanda zihora ziteguye 'ubundi twakabonye nk'ejo mwakatubwiye ngo dukenyere tugende'.

Yavuze ko iyi mibereho ya Perezida Kagame ari isomo ry'ibihe biri imbere. Bityo ko 'igihe tuzaba dukomerewe natwe cyera tuzakomeze twige gucunga neza uko dukemura ibibazo nk'uko Nyakubwaha Perezida wa Repubulika abikemura."

Uyu muyobozi yavuze ko muri iyi minsi Abanyarwanda bagaragaje uburyo batishimira abo mu bindi bihugu bahora batuka u Rwanda, ku buryo iyo hagira 'usifura twari kugenda'.

Akomeza ati "Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukuntu mu byihanganira mu gakomeza kubaha amateka mpuzamahanga, mukihangana, natwe igihe bizaba bibaye tugomba kwihangana, tukagira urwego ducungaho amarangamutima yacu."

Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko iri somo rikomeye, kandi bakwiye kurigira impamba yabo ya buri munsi.

3.Icyizere n'imbabazi;

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko 'muri iyi mirimo dukora abantu benshi barakosa' ariko ko Perezida Kagame akomeza kubagirira icyizere n'imbabazi.

Yatanze ingero z'amakosa anyuranye abayobozi bakora, ndetse Perezida Kagame yabafata akabahana kandi akongera kubagirira icyizere. Ati "Icyizere n'imbabazi mugira, abantu bose tubafasha kuyobora tugomba kwiga gukomeza kumva, kugirira icyizere abantu n'ubwo bakosa.

4.Kudatinya gukemura ikibazo ubonye.

Utumatwishima yavuze ko agendeye ku cyizere n'imbabazi za Perezida Kagame, urubyiruko rukwiye kwiga kugica umuco wo gukemura ikibazo cyose abonye.

Yisunze imbwirwaruhame za Perezida Kagame zitsa cyane ku gusaba urubyiruko kwanga ikibi, Utumatwishima yababwiye ko badakwiye guha umwanya abantu babashora mu bibazo 'kabone n'ubwo waba ukibwiwe n'uwo ari we wese. Ni uko' ng'uko Paul Kagame akora." Â 

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagarutse ku masomo ane asobanura imibereho ya Perezida Kagame

Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center 












Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138996/ibintu-bine-bisobanura-imibereho-ya-perezida-kagame-mu-miyoborere-138996.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)