Ibyo abahanzi bifuza kuri Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.

Ni mu kiganiro yahuriyemo n'Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi â€" Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana; Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard; Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.

Utumatwishima yavuze ko nka Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, bafite gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko, Leta ndetse n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushakira hamwe uko urubyiruko rwabona akazi.

Uyu muyobozi yavuze ko hari gutekerezwa uko urubyiruko ruri mu myaka 16 y'amavuko rwabaho mu myidagaduro myiza.

Utumatwishima anavuga ko hari gutekerezwa uko 'urubyiruko rwacu rwagira imico myiza'. Ni intego avuga ko bazageraho bafatanyije n'inzego zinyuranye uhereye ku muryango kugeza ku gihugu.

Yabwiye Perezida Kagame ko abahanzi bishimiye kuba mu 2023 harabereye ibitaramo bikomeye byajemo abahanzi bo mu mahanga. Ati "Bambwiye ko nzabashimira."

Ibitaramo byabereye mu Rwanda mu 2023, birimo ibya Giants of Africa, itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, ibitaramo bya Move Afrika n'ibindi.

Utumatwishima yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere ubuhanzi n'abahanzi kugira ngo bigirire akamaro Igihugu ndetse n'ababukora.

Utumatwishima yavuze ko abahanzi nyarwanda bamubwiye ko ibitaramo byabereye i Kigali mu 2023 byabasigiye amasomo akomeye bazubakiraho. Ati "Abahanzi babigiyeho (bigira ku bahanzi Mpuzamahanga) gukora ibitaramo ku rwego mpuzamahanga."

Yavuze ko 'abahanzi babonye y'uko bafite agaciro kuko Nyakubahwa Perezida Kagame akenshi yari ahari'. Akomeza ati "Ahubwo barambwiye ngo n'abandi bayobozi bandi bajye baza mu bitaramo."

Utumatwishima yavuze ko abahanzi banishimiye ko ubu ubuhanzi buri muri Minisiteri y'urubyiruko.

Yavuze ko abahanzi bamubwiye ko bifuza ko inama zose zitegurwa mu gihugu yaba iza Leta n'iz'abafatanyabikorwa bajya bahabwa umwanya bakagaragaza ubuhanzi bwabo yaba bishyuwe cyangwa batishyuwe mu kugaragaza 'ibyo bashoboye'.


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima

Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi â€" Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana 

Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard 

Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' 

Albert Munyabugingo washinze sositeye ya Vuba Vuba 

Samantha Teta ukora mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma niwe wayoboye ikiganiro kibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda 

Abarimo Minisitiri Utumatwishima batanze ikiganiro ku nshingano z'urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138990/ibyo-abahanzi-bifuza-kuri-perezida-kagame-138990.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)