Huye: MINUBUMWE yatangije gahunda yiswe 'Ruby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Mutarama 2024 mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Yitabiriwe n'Abanyacyubahiro batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri Bizimana Jean Damascene wari umushyitsi mukuru.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, mu ijambo rye yatangiye abwira urubyiruko ko uyu mwaka wa 2024 ari umwaka udasanzwe kuko u Rwanda rufitemo ibikorwa byinshi bifite icyo bisabanura ndetse by'ingirakamaro.

Muri ibyo bikorwa harimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakarewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse no Kwibohora ku nshuro 30, akaba ari nayo mpamvu hatangijwe iyi gahunda ya "Rubyiruko Menya Amateka Yawe".

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko iyi gahunda izakomeza mu gihugu hose kugira ngo urubyiruko rusobanurirwe amateka dore ko nta bantu bashobora kubaho batazi amateka yabo. Ati: "Iki gikorwa twifuje ko gitangirira hano muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye kubera ko ni igikorwa tuzakorera muri buri Ntara".

"Buri Ntara hazajya haba igikorwa nk'iki kigenewe cyane cyane urubyiruko kugira ngo rukangurirwe kumenya amateka yarwo. Murabizi no mu Kinyarwanda hari imigani myinshi ibisobanura. Murabizi abanyarwanda baravuga ngo 'utazi aho ava ntabwo amenya aho ajya. 

Bivuze ko umuntu awo ariwe wese agomba kumenya amateka, atari ay'igihugu gusa n'amateka y'umuryango wawe ndetse n'amateka yaho utuye. Ntabwo abantu bashobora kubaho batazi amateka yabo, amateka abafasha kubaho kugira ngo bayigireho mu kumenya ibyiza bakabikomeza no mu kumenya ibyabaye bibi bakabikosora ariko no kugira icyerekezo …

Abanyarwanda bakongera bakagira bati 'utaganiriye na se ntabwo amenya icyo sekuru yasize avuze'. Ibyo birabereka ko amateka n'umuco ni ibintu bigenda biba uruhererekane kandi ikindi ni uko buriya igihugu cyose kugira ngo gikomere n'abantu bose kugira ngo bashobore kubaho babayeho neza biyubashye, ni uko babaho mu muco. Umuco kandi ujyana n'indangagaciro, iyo tuvuze ubutwari, ishyaka, gukunda igihugu, umurava..."

Yakomeje avga ko "igihugu cyose iyo kitubakiye ku muco wacyo kirazima, iyo tuvuga ngo Rubyiruko Menya Amateka, ni ukugira ngo bibafashe kumenya izo ndangagaciro n'amateka y'igihugu cyacu ariko mumenye n'igihe indangagaciro zishwe kandi zicwa n'abantu bize bagakwiye kuba urumuri rw'abaturage'.

Dr Bizimana Jean Damascene yakomeje avuga ko kuri ubu urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rwaravukiye mu gihugu kiyobowe neza, kibigisha ubuzima n'Indangagaciro anatanga urugero ku muhanzi Rugamba Cyprien wahimbye indirimbo akayita 'NTUMPEHO'.

Yabwiye uru rubyiruko ko urubwira kwanga u Rwanda, rukwiriye kumubwira ngo 'Ntumpeho'. Yatanze ingero z'abantu bari bakomeye bo mu karere ka Huye no muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasoje yongera gusaba urubyiruko gukunda igihugu, kugikorera no kukirinda ndetse no kuba Abanyarwanda bafite indangagaciro.

Nyuma ya Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu hakurikiyeho, ikiganiro cyarimo Numukobwa Assoumpta warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ndetse na Dufitumukiza Anaclet,Umurinzi w'igihango , basangiza urubyiruko ubuzima babayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barusaba kurwanya ivangura n'amacakubiri.

Urubyiruko rutandukanye rwaganiriye na InyaRwanda rwagaragaje ko rwiteguye guhangana n'abavuga nabi u Rwanda cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, biyemeza kwimakaza intero ya 'NTUMPEHO'.

Mbere yuko haba ibi biganiro, hari habanje gukorwa Umuganda udasanzwe wabereye mu murenge wa Kinazi n'ubundi mu karere ka Huye, waterewemo ibiti bigera ku bihumbi 13 ukaba witabiriwe n'abaturage batandukanye biganjemo urubyiruko rwaturutse muri UR Huye ndetse n'abayobozi batandukanye n'ubundi barangajwe imbere na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene.

Hanabaye igikorwa cyo kwibuka abigaga ndetse n'abakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yiswe "Rubyiruko Menya Amateka Yawe" izakomereza no mu zindi Ntara zigize u Rwanda ndetse hanaterwa ibiti aho biteganyijwe ko hazaterwa ibiti birenga Miliyoni.


Ubwo habaga igikorwa cyo gutera ibiti mu muhanda


Urubyiruko rutandukanye rurimo abiga mu bigo binyuranye byo mu karere ka Huye rukurikirana ikiganiro


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene asobanurira urubyiruko byinshi ku mateka y'u Rwanda


Numukobwa Assoumpta warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yatanze ubuhamya n'uko yarokotse


Abanyeshuri ba UR Huye biyemeje kwimakaza intero 'NTUMPEHO' ku basebya u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139110/huye-minubumwe-yatangije-gahunda-yiswe-rubyiruko-menya-amateka-yawe-intero-iba-ntumpeho-139110.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)