KNC yasenye ikipe ya Gasogi United - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi KNC yabitangaje nyuma y'umukino wa shampiyona Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali igitego 1-0. Aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino nk'uko asanzwe abikora, uyu muyobozi yatangaje ko Gasogi United itazongera kubaho ukundi kuko atazongera gushora mu mupira wo mu Rwanda.

Yagize ati: "Mushobora kuba mugiye gutungurwa n'ibyo ngiye kubabwira, ikipe ya Gasogi United ndayisheshe guhera uyu munsi. Ntabwo dushobora kuzajya dukina ubona ibintu biraho, twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi ariko ibi ntabwo twabyemera ari mu bijyanye n'iterambere cyangwa ibindi byose.

Ikipe yitwa Gasogi United nayiseshe. Icyo tugiye kureba ni ukureba abo dufitiye amafaranga, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda."

Gasogi United isenyutse iri ku mwanya wa 8 n'amanota 22. Umwaka w'imikino 2019-20, ni bwo Gasogi United yatangiye gukina icyiciro cya mbere ikaba itari yakamanutseho na rimwe.


KNC yavuze ko abenshi bashobora kuvuga ko icyemezo yafashe kigayitse ariko nta kundi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139112/knc-yasenye-ikipe-ya-gasogi-united-139112.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)