Harimo uwamwishyuje Miliyoni ku ndirimbo 1: U... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ujya wumva indirimbo za Bruce Melodie umunsi ku munsi, uzisanga wumva amazina amwe y'abazikoze (Producers). Iyi ni ingeso uyu muhanzi afite kuva mu mwaka wa 2012 ubwo yatangiraga urugendo rwa muzika kugeza ubu.

Bruce Melodie amaze gukora indirimbo n'abahanga mu kuzikora (Producers) bake ugereranyije n'ingano y'indirimbo akora. Icyakora avuga ko abantu bagira ibyo bapfa ndetse ko aba producers yagiye akorana nabo, bagiye bagira ibyo bapfa bagatandukana.

Bruce Melodie yavuze ko atangira urugendo muri 2012, yatangiranye na Producer Fazzo Pro ariko nyuma y'igihe bakaza kugira ibyo bapfa, n'ubwo atigeze avuga ibyo aribyo. Uyu Fazzo ni we wamukoreye indirimbo zirimo "Telefoni" yamwinjije mu muziki n'izindi.

Undi yakomejeho ni producer Piano the groove man. Uyu muhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo, Bruce Melodie yavuze ko yamucitseho ubwo yamucaga akayabo k'amafaranga.

Bruce Melodie yagize ati "Uyu we yanciye amafaranga menshi sinababeshya. Umuntu wanciye Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda! Nahise muvaho ndagenda rwose".

Bruce Melodie yavuze ko Piano yamuciye Miliyoni ku ndirimbo imwe ubwo bari muri 2014 kandi uyu muhanzi avuga ko yari acyishakisha. Mu mvugo ye ati: "Uwo nawe tuba tubonye icyo dupfa".

Piano the groove man niwe wakoze indirimbo "Ntujyuhinduka" na "Ntundize" ziri mu zakunzwe cyane.

Undi mu producer Bruce Melodie yavuze bakoranye ni Nyakwigendera Junior Multsiysyem. Yavuze ko bakoranyeho igihe gito ariko nyiyavuga niba hari icyo baba barapfuye cyahagaritse imikorere.

Junior Multsiysyem yakoreye Bruce Melodie indirimbo zirimo "Wancitse Vuba" yakoranye na Riderman muri 2016 iri no mu zakunzwe cyane.

Bruce Melodie yavuze ko yahise ahura ndetse acudika na Made Beats, batangira yumva adafite icyizere ko bazakorana indirimbo ngo zikundwe, gusa aza gutungurwa n'uko bakoranye indirimbo zidasanzwe zirimo "Kungora", "Katerina", "Izina" n'izindi.

Bruce Melodie yavuze ko muri 2019 na 2020 ari bwo Made Beats yatangiye kumuburira umwanya birangira yize undi mutwe. Yavuze ko yahise yiga umutwe wo gushaka undi mu Producer ariko agashaka amaraso mashya, ibintu byatumye avumbura impano ya Element.

Bruce Melodie na Element bakoranye neza, bakora indirimbo nyinshi zirakundwa ariko mu 2023 nawe agatangira kumuburira umwanya, birarangira azanye Prince Kiiz ari nawe uri ku ibere muri iyi minsi.

Element yamukoreye indirimbo zirimo "Saa moya", "Zanzibar", yakoranye na Harmonize, 'Katapilla" n'izindi. Yavuze ko akimara kubona Element atangiye kumuburira umwanya bitewe n'akazi kenshi, yaribajije ati "Nawe nizaniye?".

Ibintu byatumye ahura na Prince Kiiz wamukoreye indirimbo "Funga Macho". Bruce Melodie yavuze ko iyi ndirimbo yamufunguriye amaso akabona ko umuziki wavamo amafaranga mu buryo bushoboka.

Aba ba Producers Bruce Melodie yavuze ni abo yagiranye imikoranire y'igihe kinini n'ubwo atari bo bonyine yakoranye nabo nka Bob Pro, Motifu wo muri Kenya n'abandi.


Fazzo big producer niwe winjije Bruce Melodie mu muziki nyuma baza gushwana 

Piano The Grooveman niwe waciye Bruce Melodie akayabo ka Miliyoni bituma amucikaho


Nyakwigendera Junior Multisystem nawe yakoreye indirimbo Bruce Melodie


Made Beats bakoranye afite icyizere gike nyuma biza gucamo


Bruce Melodie yavumbuye Elrment nyuma y'uko Made Beats atari akimubonera umwanya uhagije


Prince Kiiz ubu niwe uri ku ibere rya Bruce Melodie nyuma y'uko Element atangiye kubura umwanya


Bruce Melodie na Coach Gael ubwo bari bagiye kwerekana ikipe baherutse gushoramo imari 

Reba ikiganiro twagiranye na Bruce Melodie

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138801/harimo-uwamwishyuje-miliyoni-ku-ndirimbo-1-uko-bruce-melodie-yacitse-ku-ba-producer-yazamu-138801.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)