Hari abagabo bakwiye kugendera kure amafarang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, habaye umugoroba wahariwe imiryango wiswe 'Kigali Family Night.' Iyi gahunda igamije kurebera hamwe bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda, yabaga ku nshuro ya kabiri aho abarimo Prof. Alfred Bizoza inzobere mu by'ubukungu kandi akaba asanzwe avuga ku byerekeranye n'umuryango, Couple ya Olivier ndetse na Carine Karangwa imaze imyaka umunani ifasha imiryango, na Hubert Sugira Hategekimana watangije iyi gahunda, basubizaga bimwe mu bibazo bishingiye ku mutungo w'urugo.

Iyi gahunda yatangiye mu masaha y'i saa kumi nk'uko byari biteganijwe, yabimburiwe n'umuramyi Yvan Ngenzi winjije neza abitabiriye uyu mugoroba.

Umuryango wa Jean Marie na Louise wari wagaragaje ikibazo cyawo cyaganishaga no kuri gatanya ubwo Kigali Family Night yabaga ku nshuro ya mbere, watanze ubuhamya bw'icyo iyi gahunda yabamariye ndetse n'umusaruro mwiza wavuye mu biganiro bagiranye hagati yabo nyuma y'uko bayitabiriye.

Jean Marie yagize ati: 'Twagize umwanya nyuma y'uko tuvuye hano, tugira umwanya wo kwicara n'uwo kureba ikiganiro cyose uko cyagenze no kongera kureba uko buri ngingo yagiye ivugwaho ku ruhande rwacu. Twabonye koko mu myaka itanu byari umuriro, hasi hejuru ariko tubasha kuganira Hubert nawe akomeza kujya amvugisha, madamu nawe agira ababyeyi bakomeza kumuvugisha dushimira cyane, bituma tugaruka mu murongo wo kuganira no gushaka igisubizo cyadufasha kuba umuryango mwiza ndetse n'umwana akomeza kumera neza. Kugeza ubu, umuriro warazimye kandi turabishimira Imana.'

Louise nawe yunze mu ry'umugabo we, aragira ati: 'Kigali Family Night ni umubyeyi. Iyo umwana akosheje umubyeyi akamwegera akamugira inama, agaruka mu murongo mwiza.'

Mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bw'uyu muryango, Park Inn nk'umuterankunga mukuru w'iki gikorwa, yahise ibemerera kurara muri iyi Hoteli ijoro rimwe.

Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda ngarukakwezi yabaga ku nshuro yayo ya kabiri, Hubert Sugira yatangaje ko umuryango wugarijwe muri iyi minsi, aboneraho no gushimira abitabiriye kuko bigaragaza ko bafite umuryango ku mutima.

Asobanura impamvu bahisemo kuganira kuri iyi ngingo yagize ati: 'Muri urwo rugamba rwo kurwanira umuryango, ikintu cya mbere mu Rwanda gisenya ingo ni ugucana inyuma, icya kabiri ni ugupfa amafaranga n'imitungo. Ntabwo wavuga umuryango utavuze umutungo kubera ko umuryango kugira ngo ubeho, bisaba ko baba bafite uko basanzwe babayeho. Umutungo ushobora kubaka cyangwa ugasenya umuryango.'

Prof. Alfred Bizoza, umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda yavuze ku ngingo ebyiri zikomeye abashakanye baba bakwiye kwitaho zirimo aho umutungo w'urugo uturuka ndetse n'uko ukoreshwa. Bombi baba bakwiye kwicara bakareba imitekerereze itandukanye bafite ku mutungo.

Ati: 'Abantu bake cyane nibo baganira ku byo bifuza kugeraho nk'umuryango kubera ko umuryango ni ikigo. Muba mukwiye kugira umwanya wo kuganira ku ntego z'umuryango wanyu hanyuma mugashaka amafaranga ashyigikira izo ntego mwifuza kugeraho. Ntimukajye rero mugira intego z'amafaranga gusa, ahubwo mukwiye gushaka intego z'umuryango amafaranga kaza kuzishyigikira.'

Yavuze kandi ko abantu benshi bibeshya ko gutegura ahazaza h'abana babo gusa bihagije, kuko mu by'ukuri umuntu yagakwiye nibura guteganyiriza ibisekuru bine bizamukomokaho.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu 2023, abahana gatanya bagiye biyongera cyane mu Rwanda aho bavuye ku miryango 23, bakagera ku miryango irenga ibihumbi bitatu. Byagaragaye ko kandi imwe mu mpamvu nyamukuru itera izi gatanya, ari ukutumvikana ku nijyanye n'imicungire y'umutungo.

Mu rwego rwo kwirinda aya makimbirane, ni ngombwa ko abashakanye bahuza icyerekezo ku bijyanye n'aho bifuza kugeza umuryango wabo. Prof Bizoza yavuze ko nubwo azi neza ko Imana yita ku bantu bayo, yizera ko igira icyo ibaha inyuze mu gukora cyane kwabo. Ibi yabishimangije imirongo yo muri Bibiliya, irimo Abafilipi:4:19, Imigani:8:20-21, 2Abakorinto:9:8, Imigani:14:23, Itangiriro:1;1 ndetse n'iyindi.

Bizoza yabwiye abashakanye ko bakwiye kubika amafaranga bakizigamira kandi n'ayo bakoresheje bakumvikana aho bagiye kuyashora. Yabasabye kugerageza kubaho nta deni bafite kuko nubwo gufata ideni atari icyaha ariko ni ubucakara.Yongeyeho ko umuryango ukwiye kugira umuco wo gutanga ubikuye mu byo winjiza.

Couple ya Olivier na Carine Karangwa ifite uburambe mu gufasha imiryango, yatanze ubuhamya bw'uko yabanye mu buryo bugoye, aho umugore yarushaga kure umugabo we amafaranga bitewe n'umuryango ukize akomokamo ariko nyuma bakaza kubiganiraho bakabiha umurongo ukwiye.

Carine yashimangiye ko amafaranga waba ufite yose adakwiye kugutera gusuzugura uwo mwashakanye. 

Kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane muri iyi gahunda, ni ikibaza niba amafaranga aba ikibazo mu muryango iyo yabaye make cyangwa se yabaye menshi. Abatumirwa bagisubije bavuga ko amafaranga aba ikibazo bitewe ahanini n'uko atajya aganirwaho, aho usanga abashakanye bayaganiraho iyo nagize ikibazo cyayo gusa.

Bagiriye inama abatarubaka ingo, kubanza kuganira ku bijyanye n'amafaranga mbere y'uko bajya kwemeza uko bifuza gusezerana mu mategeko.

Urubuga rwa Forbes rugaragaza ko muri Amerika, abantu bagera kuri 42% bubaka ingo bakurikiranye imitungo. Ni mu gihe abatandukana bapfuye imitungo baba babona ariwo mwanzuro mwiza kuruta kubana bahanganye.

Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo, imiryango yasabwe kumvikana bitewe n'imbaraga buri wese afite mu bijyanye no gucunga amafaranga, hanyuma ubifitemo imbaraga akaba ariwe ubika amafaranga y'umuryango. Ibi, ntibishingira ku kuba uri umugabo cyangwa uri umugore kuko bitewe n'imiterere na kamere yo gusesagura , 'hari abagabo bakwiriye kugendera kure amafaranga y'urugo.'

Hasobanuwe ko kandi kuba umugore yakorera amafaranga menshi kuruta ay'umugabo atari ikibazo kuko bose baba baramaze kuba umuntu umwe bityo bakwiye kwishimira insinzi buri wese yagezeho.

Biteganijwe ko mu kwezi gutaha hazaganirwa ku ruhare rw'umugabo mu kubaka umuryango,naho muri Mata hakaganirwa ku ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ku muryango, izo ikomeje kugira ku muryango, hareberwa hamwe uko umuryango wanyuze muri icyo kibazo.


Kigali Family Night yabaye ku nshuro ya kabiri


Yvan Ngenzi niwe wasusurukije abitabiiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Umuryango waruri mu nzira za gatanya wariyunze binyuze mu biganiro bya Kigali Family Night


Hubert Sugira watangije iyi gahunda yishimiye ko hari abantu bagifite umurngo ku mutima

Prof Bizoza yavuze ko abashakanye badakwiye guhishanya imishinga bateganya gukora kubera ko iyo bashyigikiranye amahirwe yo guhomba aba ari macye

Couple ya Carine na Olivier yavuze uko yitwaye mu gihe gikomeye cyo kuba barabanye umugore arusha kure umugabo we amafaranga

Carine yavuze ko ku bw'ineza y'umuryango we yiyemeje gukoresha amafaranga make  bitewe nuko yabonaga umugabo we akunda gukoresha amafaranga cyane

Olivier yavuze ukuntu hari imishinga myinshi yakoraga akayishisha umugore we bikarangira ihombye

Abari aho bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo, abandi babibariza ku murongo w'ikoranabuhanga bari bashyiriweho

Pamella uri hagati niwe wayoboye iyi gahunda

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye

Iyi gahunda ngarukakwezi yabaga ku nshuro yayo ya kabiri

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze Kigali Family Night Edition II Â 

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139147/hari-abagabo-bakwiye-kugendera-kure-amafaranga-yurugo-imiryango-yahawe-igisobanuro-cyimiko-139147.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)