Imvano yindirimbo Josh Ishimwe yatuye Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yiyongereye ku rutonde rw'indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze zanditswe n'abandi banyamuziki, kuko yagaragaje ko yanditswe na Felix Mfizi Kamanzi.

Yagizwemo uruhare rukomeye n'umuryango utegamiye kuri Leta, Murifak. Josh Ishimwe avuga ko uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iki gihangano, kandi bagaragaje ubwitange mu kubaka inkuru y'iyi ndirimbo ishingiye ku buyobozi bwiza, no kuba buri muyobozi abazwa ishingano z'ibyo yari gukorera abaturage.

Uyu muhanzi asobanura iyi ndirimbo nk'ishingiro ryo gushimira ubuyobozi nyabwo, bukorera abaturage, kandi bukabumva. Asobanura ko nk'abanyarwanda, babonye ubuyobozi bwiza, kandi bugaragaza ubushobozi bwose mu gukemura ibibazo, no kubateza imbere.

Asobanura ko ubuyobozi bwiza ari umusemburo w'impinduka nziza zigaragara mu gihugu. Ati 'Reka ishema ry'ubuyobozi rigaragazwe n'ingaruka nziza zizana.'

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Reka Ndate Imana' yabwiye InyaRwanda, ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Kagame bitewe n'imiyoborere ye mwiza.

Yavuze ati 'Impamvu nayituye umuyobozi wacu Umukuru w'Igihugu ni uko harimo amagambo agaruka kuri we, Ishema ry'Umushumba, ni uko agira neza, navuga ngo ni uko ayobora neza abo ashinzwe, rero ubwo rero mu magambo make nayitumutuye mushimira kuko ari Umushumba mwiza uturagiye Abanyarwanda.'

Muri iyi ndirimbo, Josh Ishimwe aririmba yumvikanisha zimwe mu ndangagaciro ziranga Perezida Kagame zirimo kwicisha bugufi, kudakunda kogezwa, ahubwo akora ibyo ashinzwe. Ati 'Ni ishema ry'umushumba n'inka aragiye, ni ishema ry'umubyeyi n'umuryango wizihiwe, ni ishema ry'umuyobozi n'abayoborwa bamwizeye…'

Ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yongeye kwibutsa abayobozi kutazarira mu mikorere, ahubwo bagakora ibyo bagomba gukora.

Josh Ishimwe asohoye iyi ndirimbo nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco 'Iteka African Cultural Festival' ryabaga ku nshuro ya kabiri muri Institut Francais ndetse no muri Camp Kigali.

Uyu musore yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe. Yagiye aririmba mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo.

Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ishema ry'Umushumba'

Josh Ishimwe yavuze ko yatuye iyi ndirimbo Perezida Kagame kubera imiyoborere ye myiza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISHEMA RY'UMUSHUMBA' YA JOSH ISHIMWE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139146/imvano-yindirimbo-josh-ishimwe-yatuye-perezida-kagame-video-139146.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)