Haravugwa iyegura ry'abayobozi batandatu mu nzego z'ibanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavugwa ko banditse basezera, barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, Umuyobozi w'Imirimo rusange (DM) w'Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey.

Ikinyamakuru Umuseke, kivuga ko mu bandi bayobozi banditse basezera, barimo Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutegetsi n'Imali mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutaka, Imiturire n'ibikorwaremezo (One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga, Umuyobozi w'Ishami ry'ubutaka, Imiturire n'ibikorwa remezo mu Karere ka Gicumbi.

Bivugwa ko aba bayobozi bose bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo, bamwe baza kwimurirwa mu bindi bice mu buryo butumvikana, bamwe bohorezwa mu Turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi.

Andi makuru kandi avuga ko uku kwimurirwa ahandi, byari bigamije gusibanganya ibimenyetso by'inyereza ry'amafaranga y'ingurane z'abaturage bashinjwa gusangira no kunyereza.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru Umuseke, yagize 'Bose bahuriye kuri dosiye imwe, kuko bahaye amafaranga y'ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw'abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y'abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.'

Bikavugwa kandi ko abagombaga kuyahabwa bahafite ubutaka batigeze bayabona kuko bazaga kuyishyuza mu Karere, bakabwirwa ko bayabonye.

Ni mu gihe kandi aba banditse basezera bigeze gufungwa bashinjwa kunyereza amafaranga y'ingurane, baza kurekurwa by'agateganyo.

Src : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Haravugwa-iyegura-ry-abayobozi-batandatu-mu-nzego-z-ibanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)