ACP Rutikanga yavuze impamvu nta mupolisi w'u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 14 Mutarama 2024 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Sous Lieutenat   Madison Marsh yabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika [Miss America 2024].

Iyi nkuru ikaba yarafashe intera ugereranije n'izindi zari zarayibanzirije z'uko hari abasirikare b'igitsina gore  muri Amerika bagiye bitabira amarushanwa y'ubwiza bamwe bakenegukana amakamba anyuranye.

Ibi byanatumye InyaRwanda ibategurira  inkuru yibaza niba igihe cyazagera abasirikare bakiri mu nshingano mu Rwanda b'abari n'abategarugori bakagaragara mu bikorwa by'imyidagaduro nk'abasaza babo bahereye mu muziki ariko byumwihariko bakaba banakwitabira amarushanwa y'ubwiza.

Ubwo ACP Rutikanga yari mu kiganiro cya Isango Star kizwi nka Sunday Night mu kibazo yabajijwe n'umuhanzikazi uri mu bahagaze neza Bwiza unaheruka gushyira indirimbo hanze yise 'To You'.

Uyu muhanzikazi yamubajije impamvu abantu bari mu nzego z'umutekano ubona bagenda gake mu bikorwa by'imyidagaduro nko kwitabira amarushanwa y'ubwiza no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu gusubiza iki kibazo ACP Rutikanga yagaragaje ko byose bishingira ku mahame ya Politiki ya Guverinoma gusa avuga ko bishoboka ko igihe cyazagera hakagira amavugururwa akorwa ibyo nabyo mu Rwanda bigatangira gukorwa.

Mu buryo bwe ACP Rutikanga yagize ati'Buriya rero tugengwa n'ikintu cyitwa amahame ya Politiki ya Guverinoma [Doctrine] buri gihugu kigira ayacyo, kigira uburyo gishaka guhamo abantu bacyo imyitwarire iboneye, dufite uko twambara dufite uko dufata imbunda dufite uko tugenda, dufite uko duhagarara dufite uko twogosha.'

Agaragaza uko buri gihugu kigira ibyacyo agira ati'Naguha nk'urugero ugiye nko muri Amerika usanga umupolisi afite ibisage [dread] ubwanwa anishushanijeho [Tattoo] ntakibazo ho biremewe ariko twebwe ntibyemewe kuko niyo mahame ya Guverinoma yacu.'

Yongeraho ati'Ibyo rero byo kugira Nyampinga kugeza ubu impamvu mvuga kugeza ubu hari igihe bishobora kuzahinduka ntabwo bijyana n'amahame yacu ariko na none hari n'ibyo uharira abandi reka ubwiza hajyemo ba Bwiza nyine.'

Akomeza agira ati'Nibyo koko barahari beza mu gisirikare mu gipolisi ariko na none kugeza ubu iyo umuntu ahisemo kuza mu gipolisi ni uko abona ariho hamubereye kandi niyo atakizamo ntiyari no kujya muri ayo marushanwa.'

ACP Rutikanga yagaragaje ariko ko hahoraho impinduka ati'Ariko birashoboka ko igihe kizagera bakavuga bati oya reka duhindure amahame ahinduke twongere dufungure amarembo n'abapolisi bazajye bajya mu marushanwa y'ubwiza.'

Yavuze ko kandi igihe ibyo byazaba bibaye bazitabira amarushanwa y'ubwiza ku mpande zose ati'Ubwo urumva hajemo kujya mu marushanwa y'ubwiza hazazamo no kujya mu ya Rudasumbwa.'

ACP Rutikanga yagaragaje ko kuba inzego z'umutekano zitagaragara mu bikorwa by'imyidagaduro cyane ari ukubera amahame Guverinoma igenderaho kugeza ubuBwiza yabarije abari n'abategarugori babarizwa mu nzego z'umutekano

KANDA HANO WUMVE UNAREBE TO YOU YA BWIZA

">

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138921/acp-rutikanga-yavuze-impamvu-nta-mupolisi-wu-rwanda-uritabira-amarushanwa-yubwiza-138921.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)