Gutungurana mu makipe 7 yamaze kugera muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hasigaye umukino umwe wo kwishyura wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro, amakipe nka Kiyovu Sports na Musanze, zatuguwe zisezererwa hakiri kare.

Umukino usigaye ni uwo Mukura VS igomba kwakiramo Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal kuko umukino ubanza wabaye uyu munsi Mukura VS iyitsindira iwayo 1-0.

Ni umukino wakabaye warabaye mu cyumweru gishize ariko ntiwaba kubera ikibuga cyari cyuzuyemo amazi. Mukura VS izakira umukino wo kwishyura.

Muri 1/8 hakaba habayemo gutungurana gukomeye aho ikipe ya Gorilla FC ejo hashize yasezereye Kiyovu Sports ku giteranyo cy'ibitego 3-3. Umukino ubanza warangiye Gorilla FC itsinze 2-0 uwo kwishyura itsindwa 3-1 ariko ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Ibi ni byo uyu munsi byabaye kuri Musanze FC yatunguwe na Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri ikayisezerera.

Umukino ubanza Vision FC yakiriye inatsinda Musanze FC 2-0, uwo kwishyura wabaye uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2023 i Musanze, Musanze FC yatsinze 3-1 biba 3-3 ariko Vision FC ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Ejo hashize kandi Rayon Sports yateye intambwe igana muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Interforce FC 2-1 mu mukino wo kwishyura ni mu gihe ubanza yari yayinyagiye 4-0, yakomeje ku giteranyo cy'ibitego 5-2.

Umukino wari ukomeye muri 1/8 ni uwa APR FC na AS Kigali. Nyuma yo gutsinda 1-0 mu mukino ubanza benshi bibazaga niba APR FC iri buze kugihagararaho mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi.

Icyizere cyaje kwiyongera ubwo Yannick Bizimana yayitsindiraga icya mbere ku munota wa 26, cyaje kwishyurwa na Osalue Raphael ku munota wa 64 umukino urangira ari 1-1, APR FC ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

Police FC yasezereye Kamonyi FC ku giteranyo cy'ibitego 6-0, bitatu muri buri mukino, Gasogi United isezera Etoile del'Est ku giteranyo cy'ibitego 3-1, umukino ubanza warangiye ari 2-0 uwo kwishyura biba 1-1 ni mu gihe Bugesera FC yasezereye Marines ku giteranyo cy'ibitego 5-2, umukino ubanza 4-0 n'aho uwo kwishyura Marines FC iwutsinda 2-1.

Uko amakipe azahura muri 1/4

Rayon Sports vs Vision FC
APR FC vs Gasogi United
Addax SC/Mukura VS vs Marines FC
Police FC vs Gorilla FC

Musanze FC yatunguwe isezererwa mu gikombe cy'Amahoro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-mu-makipe-7-yamaze-kugera-muri-1-4-cy-igikombe-cy-amahoro

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)