Perezida Kagame yavuze uko Umutoza wAmavubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024 ku munsi wa nyuma w'inama y'Umushyikirano yabaga ku nshuro yayo ya 19 muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yasubizaga Jimmy Mulisa wari wamusabye gusubira kuri sitade kureba imikino nk'uko mbere yabikoraga. Yavuze ko impamvu atakijyayo ari ukubera ibintu bya ruswa n'amarozi ndetse n'ibindi bitari byiza bikorwa n'abari mu mupira w'amaguru.

Usibye ibyo kandi yanatanze urugero ku kuntu yigeze kujya gusura ikipe y'igihugu ubwo yiteguraga amarushanwa ariko umutoza akaza gusezera avuga ko abakinnyi bose mu ikipe nabo bahindutse abatoza bakaba batanga amabwiriza.

Yagize ati: 'Mbahe urugero rumwe, kera najyaga njya kureba umupira, icyo gihe ndibuka Bihozagara ni we wari Minisitiri wa Siporo. Icyo gihe njya kureba hari hagiye kuba amarushanwa, hari umutoza wavaga mu Burasirazuba bw'u Burayi, nigeze no kumubona yigisha ikipe y'igihugu ya Ghana. Icyo gihe ni we wari hano.

Njya kubareba, mu biganiro abantu bavuga ibyo bashaka kuvuga, hanyuma uwo mutoza ageze aho mu ijambo rye yasabye, aravuga ati mfite ikintu kimwe nshaka kubabwira kandi mu magambo macye, ati ikibazo kiri hano, icyo gihe yarasezeraga, njye mwantumiye gutoza iyi kipe, murampemba ati ariko ntabwo nshaka kujya mpembwa ntwara amafaranga y'ubusa kuko nta kazi mfite.

Icyo mvuga ni uko hano utureba iyi kipe y'umupira w'amaguru, nanjye umutoza, uko utureba aha uko tungana, twese turi abatoza. Icyo yashakaga kuvuga yaravugaga ngo buri mukinnyi wese afite ibyo avuga ashaka ko bikurikizwa mu mikino no mu marushanwa kuri iyo kipe y'igihugu cy'u Rwanda.

Ati rero njyewe mwampemberaga kuba umutoza, nari nziko ari njye mutoza ati ariko n'aba bakinnyi mureba hano bose buri umwe ni umutoza afite amabwiriza ashaka gutanga muri iyi kipe y'igihugu".

Perezida Kagame yakomeje agira ati: 'Ubwo icyo bivuze byarumvikanaga ariko niba bikiriho gutyo ni ikibazo, aho buri muntu wese uri mu ikipe nk'iyongiyo nawe ahinduka umutoza, ubwo ntabwo aba acyumva umutoza..Umutoza nta kazi afite rero niyo mpamvu uwo yasezeye. Nanjye niyo mpamvu nasezeye kujya njya kubarera umunsi byahindutse ubwo wenda nzajyayo'.

Perezida Kagame aheruka kureba umukino w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, kuri stade mu 2016 ubwo yakinaga imikino y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) yaberaga mu Rwanda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139007/perezida-kagame-yavuze-uko-umutoza-wamavubi-yasezeye-kubera-abakinnyi-bihaga-akazi-139007.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)