Country Records yahuguje Element cyangwa utor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri 2020 ni bwo umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya imiziki, Element yatangarije Isibo Tv ko agiye gushyira hanze injyana nshya ya Kinyarwanda iri mu buryo bugezweho ya 'Afro Gako'.

Yavugaga ko iyi njyana ari umwihariko w'abanyarwanda ndetse ko abahanzi bagomba kuyisangamo kuko ari Gakondo yabo ivuguruye.

Nta minsi byafashe kugira ngo ijye hanze dore ko ku wa 31 Ukuboza 2020, umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo 'Seka' icuranzwe mu buryo bugezweho ariko bwiganjemo umurishyo n'umudiho bizwi muri Gakondo y'abanyarwanda.

Icyakora bene izi ndirimbo zahise zicyendera mu bubiko bw'uyu musore dore ko yahise yisubirira muri Afro Beats yari asanzwe amenyerewemo.

Byashyize cyera, uyu musore atandukana na Studio Country Records yabagamo ari naho yatangarije uyu mushinga wo guhanga injyana nyarwanda ishobora guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Amaze gutandukana na Country Records, yerekeje muri 1:55 Am aho akora indirimbo zitari nyinshi cyane nka mbere. Abantu bumvaga ko abonye umwanya wo gukora kuri uyu mushinga yari yaratangiye cyane ko bakubwiraga ko Element agiye kwita ku isoko mpuzamahanga.

Gusa ibyo abantu bari biteze si byo babonye kuko yakomeje umujyo wo gukora Afro Beat yumutse. Yaje kongera kunyuzamo ku wa 14 Kanama 2023 ubwo Bruce Melodie yashyiraga hanze indirimbo 'Azana' icuranze mu buryo bwa Afro Beat ariko ifitemo wa mwimerere wa Kinyarwanda. Iyi ndirimbo nayo yumvikanamo imidiho, imiryo,imbyino nyarwanda n'ibindi bizwi muri Gakondo y'u Rwanda.

Nyakwigendera Jay Polly niwe wigeze kuvuga ati 'Umutindi arota arya, byahe byo kajya'. Element yongeye gukangura intare ishonje kandi atayifitiye inyama zo kuyiramira.

Benshi batekereje na none ko Element agiye kugaruka mu bintu bye gusa kugeza ubu iyi nkuru uyisomeyeho, amezi atandatu arashize atayikurikiza ahubwo yabyaje impanga muri 'Afro Beat' yumutse.

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo avuga ko iri mu bwoko bwa 'Afro Gako', abantu bongera kwikanga Element ariko bashishoje baramubura. Icyakora kumva ko atarimo bigora benshi kubyizera cyane ko bamuzi kuri iki gitekerezo.

Ni indirimbo yitwa 'Abahungu' Juno Kizigenza yakoranye n'uwitwa Khalil 63rd. Iyi ndirimbo yakorewe muri Studio Country Records, ikorwaho n'uwitwa Pakkage, umusore utanga icyizere muri iyi nzu isanzwe ibarizwamo Prince Kiiz urimo kwigarurira imitima ya benshi.

Iyi ndirimbo kandi yakozweho n'umunyabigwi mu guhereza umurongo indirimbo bizwi nka 'Mix and Mastring' Bob Pro.

Juno Kizigenza agishyira hanze iyi ndirimbo, yavuze ko zimwe mu nzozi ze harimo no gutwara Grammy Award kandi injyana nyarwanda 'Afro Gako' iri mu byo yari ategereje kugira ngo abe yazakabya inzozi ze.

Iyi ndirimbo ikijya hanze, yateje urunturuntu ku bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu biganiro bibera mu matsinda atandukanye hibazwa nyriri uyu mushinga wa Afro Gako' wamuritswe na Element ukaba ukomejwe na Country Records.

Umwe mu bantu ba hafi ba Element avuga ko uyu ari umushinga wa Element kuva umunsi wa mbere, ariko ko asa n'uwawuhagaritse ndetse byari byiza ko abandi bantu bawuvugurura.

Ati 'Kuba ari igitekerezo cya Element byo ni urubanza rw'Urucabana ahubwo byari bikenewe ko ukorwa n'abandi bantu kuko asa n'uwawuretse.

Byamugora kujya gukorera indirimbo 'Yemi Alade, Harmonize, Wizkid' n'abandi arota ngo azane Afro Gako'. Ubwose yabwira Diamond Platnumz ngo 'Nkora Afrogako'. Oya bariya bahanzi ashaka gukorana nabo basanzwe bakora injyana zo mu bihugu byabo ku buryo bitakoroha kubahindurira ibitekerezo. Rero urumva ko kuba Country Records bayikomeje ari byiza cyane ku ruganda nyarwanda'.

Icyakora hari n'andi makuru avuga ko Nduwimana Jean Poul uzwi nka Noopja akaba nyiri Country Records ari umwe mu bantu batekereza ku muziki nyarwanda ndetse akaba ari nawe mbarutso yo kugira ngo iki gitekerezo kibeho cyane ko yari umuntu wahaga ibitekerezo kenshi Element.

Uwahaye amakuru inyaRwanda, asoza yagize ati 'Abanyarwanda ni bo bajya bavuga ko utoraguye aruta uwibye kandi ntabwo wabona zahabu ngo uyireke igume mu byondo ngo ni uko utari nyirasyo. Ibyo Country bakoze ni byo wenda biratuma Element yongera kuyitaho'.


Element yatangiye umushinga wa Afrogako none wakomerejwe muri Country Records yahozemo


Juno Kizigenza yavuze ko "Afrogako" izamufasha kugera ku nzozi ze zirimo kwegukana Grammy Award


Noopja nyiri Country ni umwe mu babaye imbarutso ya Afrogako nk'uko amakuru abivuga


Noopja yatangaje ko Country yashinze injyana ya Afrogako

Haribazwa nyiri igitekerezo cya AfroGako

Reba indirimbo "Seka" yamurikiweho AFROGAKO

">

Reba Azana ya Bruce Melodie nayo iri mu buryo bwa Afrogako

Reba "Abahungu" ya Juno Kizigenza iri mu bwoko bwaa Afrogako

">

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139164/country-records-yahuguje-element-cyangwa-utoraguye-aruta-uwibye-139164.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)