Akari ku mutima wa Ben na Chance bagiye gutar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore. Indirimbo batangiriyeho ni "Ririmbira Umwami" yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo "Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo".

Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma 'couples' menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n'abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

Ben na Chance bazwi nk'inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka 'Couple' bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n'iyerekwa bafite ry'uko inzu yabo izakorera Imana.

Chance ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: "Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw'Imana uhereye mu rugo (Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15".

Mu rugendo rw'umuziki bamazemo imyaka 7 nka couple, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Yesu Arakora" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, "Amarira", "Impano y'ubuzima", "Mu nda y'ingumba" n'izindi. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene ya Youtube yitwa Ben & Chance Ministry.

Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga album yabo ya mbere bise 'Izina rya Yesu Rirakomeye'. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.

Ben na Chance bavuga ko bafite indirimbo nyinshi zirenga 100 zitari zatunganywa muri studio, bagiye gutaramira bwa mbere muri Canada. Mu kiganiro na inyaRwanda, Mbanza Chance yemeje aya makuru anavuga uko bakiriye gutumirwa. Ati "Amakuru niyo, kandi byaradushimishije cyane kuko hari abakunzi ba Kristo bariyo bahoraga bifuza ko tujyayo".

Ntiyatangaje amakuru menshi kuri uru rugendo rwabo muri Canada, gusa amakuru twabonye ni uko batumiwe n'Umuryango Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makunzi usanzwe nawe ari umuramyi akaba n'umwanditsi w'ibitabo.

Ni ibitaramo byiswe "Canada Tour" bizakorwa mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Let's Worship Together with Ben & Chance" [Mureke turamye Imana turi hamwe na Ben na Chance]. Amatariki n'aho ibi bitaramo bizabera, bizatangazwa mu minsi iri imbere, gusa inyaRwanda yamenye ko bizaba muri Gicurasi hatagize igihinduka.


Ben na Chance bamaze imyaka 7 kuva batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore


Ben na Chance bateguje ibitaramo bizenguruka Canada


Ben na Chance bagiye guhesha umugisha abakunzi babo batuye muri Canada

REBA INDIRIMBO "YESU ARAKORA" YA BEN NA CHANCE





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138726/akari-ku-mutima-wa-ben-na-chance-bagiye-gutaramira-muri-canada-nyuma-yimyaka-7-baririmbana-138726.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)