Ignace Rusagara turakwiyamye, reka kudutera ishozi utwereka ubwo bwambure bwawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya koko uko inkende irushaho kurira no gusatira ubushorishori bw'igiti, niko inarushaho kwerekana ubwambure bwayo, bugatera ishozi abagize akaga ko kubureba.

Uku ni nako bimeze kuri Ignace Rusagara(wiyita Marie Rose), ukomeje kudutera umwaku atwereka ubusa bwe, ngo aravugira cya kimoteri cy'abanyamwanda, agatsiko k'ibyihebe bya RNC.

Burya ariko koko 'ibisa birasabirana'. Nta kuntu Ignace Rusagara ataba umumotsi wa Kayumba Nyamwasa, dore ko wagirango ubuhemu babwonse mu ibere rimwe. Isoni bombi bazisize kwa ntawutumundi!

Ubusanzwe nta gitangaje kuba ikigarasha cyarangwa n'isoni nke. Icyatungurana cyaba ari ukubona ikigarasha cyikebutse, kikabona ko ibyo kirimo bidakwiye umuntu muzima mu mutwe.

Ariko se koko umuntu abura ubwenge, akabura n'ubumubwira ko avuye mu bwiherero yiyanduje, ko akwiye kujya kure y'abandi ngo atabatera ishozi?

Ntibyumvikakana uburyo umuntu nka Ignace Rusagara, nawe ubwe wiyiziho amafuti aruta ay'ingurube, atinyuka kujya mu itangazamakuru ngo afite icyo yabwira abantu! Buriya se yumva kwibonekeza ngo ni umuvugizi w'ibigarasha bimukuraho icyasha, cyangwa bishimangira ko RNC ari icukiro ry'imyanda inuka ikanahumanya?

Mu nyandiko umusomyi wa Rushyashya yatugejejeho muri Kamena 2020, yatweretse bidasubirwaho ubuhemu bukabije bwa Ignace Rusagara. Icyo gihe yari ataranagirwa inshyanutsi ngo ni umuvugizi, ariko kubera ko Kayumba Nyamwasa n'ibindi byihebe bigenzi bye ameze nka Bihehe bavugiriza induru iti 'ngizo impundu mporana', yumvise Ignace Rusagara ariwe wujuje ubusembwa busabwa kugirango aserukire iryo cukiro mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyo nkuru , hagaragajwe uburyo muw' 2015 Rusagara n'ibindi bisambo birimo Faustin Murindangabo bahimbye inyandiko-mvugo z'urubanza rwa Gacaca rutigeze ruhaho, maze bagurisha ikibanza cy'uwitwa André Sebatware, giherereye ku Kimihurura, ahahoze Kigali Night mu Karere ka Gasabo. Ni ubutaka bwaguzwe na Skol Rwanda ngo uwo André Sebatware yishyure imitungo yangije cyangwa yasahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byahe byo kajya ko nta rukiko rwayimuryoje.

Mu buriganya yafashijwemo n'umukozi mukuru muri Skol Rwanda, sheki yanditswe kuri Faustin, aho kwandikwa ku karere ka Gasabo kari kaguze ubutaka, maze abanyoni bigabanira asaga miliyari yari avuye muri icyo cyamunara. Abiswe ba nyir'imitungo yagombaga kwishyurwa bakenyejwe rushorera, bajugunyirwa utuvungukira tutageze no kuri miliyoni imwe y'amanyarwanda. Kubera kwibwa bamwe muri bo ni nabo batanze aya makuru, ndetse Ignace Rusagara na Faustin Murindangabo barabifungirwa, mbere y'uko Rusagara atoroka ubutabera, agahungira muri Canada anyuze muri Uganda. Aho muri Canada niho yirirwa akorongera, atuka uRwanda n'abayobozi barwo, yibeshya ko abo aduhira mu matwi batazi amahano yakoze mu Rwanda.

Nguwo rero Rusagara Ignace warumbiye umuryango n'igihugu, kugeza ubwo abavandimwe baterwa isoni no kuvuga ko bafitanye isano n'uwo munyaburiganya.

Si ibyo gusa. Kubera ko Ignace Rusagara yize amategeko muri ULK( uretse ko kuyiga, kuyamenya no kuyakurikiza ari ibintu bitandukanye), abo yambuye udufaranga ngo arabafunguriza ababo bafunzwe na Gacaca ntibagira umubare. Abumvise yiyita umuvugizi wa RNC, impirimbanyi muri demokarasi n'uburenganzora bwa muntu, batugezeho bifuza gutanga ubuhamya ku bujura Rusagara yabakoreye. Agahinda uwo mutindi yasize mu mitima yabo, baba aba yabeshye kuzababuranira, baba n'abo n'ubu agicuza utwabo ngo azabageza i Burayi n'Amerika, abo yasize ateye inda yarangiza akagenda abasebya ngo yaryamanye nabo nk'indaya zigurisha, tuzakabagezaho mu minsi iri imbere.

Muri make, uyu Ignace Rusagara uko avuze atera ishozi abamuzi neza. Icyo twamusaba ni ukwicarira umurizo mu muheno we, akareka gutoneka imitima y'abo yahemukiye. Ukuri kuratinda ntiguhera, hari umunsi uzagera amateka n'ubutabera bikamwibutsa ko udashobora kubeshya abantu bose igihe cyose.

The post Ignace Rusagara turakwiyamye, reka kudutera ishozi utwereka ubwo bwambure bwawe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ignace-rusagara-turakwiyamye-reka-kudutera-ishozi-utwereka-ubwo-bwambure-bwawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ignace-rusagara-turakwiyamye-reka-kudutera-ishozi-utwereka-ubwo-bwambure-bwawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)