Abimazemo imyaka irenga 20! Byinshi ku mutoza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yavutse tariki 28 Ukuboza mu 1981 avukira ahitwa Saint-André-de-Cubzac mu Bufaransa.

Julien Mette yatangiye gutoza akiri muto afite imyaka 22 gusa ahera mu makipe yo kumashuri atandukanye n'ubundi y'iwabo mu Bufaransa.

Mu 2006 yahise ajya gutoza mu ikipe ya FC Libourne ikina shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Bufaransa,atoza abana b'iyi kipe haba mu batarengeje imyaka 15 ndetse na 19.

Nyuma Julien Mette yakomereje mu ikipe y'abato ya Blanquefort ndetse na Jeunesse Villenavaise. Mu 2016 ibyo gutoza abakiri bato yahise abivamo ajya kuba umutoza Mukuru mu ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo,Tongo FC.

Mu mwaka yahamaze ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko iyi kipe yarangirije ku mwanya wa 14 mu makipe 20 muri shampiyona maze muri Mata 2017 aza gusezera kuri aka kazi.

Mu ntangiriro za 2018 Julien Mette yahise agirwa umuyobozi wa siporo(sporting director) mu ikipe ya AS Otoho ndetse ubwo yari kuri izi nshingano iyi kipe yabashije gukina imikino ya CAF Champions League.

Nyuma y'umwaka gusa uyu mutoza yahise ahabwa akazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Djibouti asimbuye Umunya-Tunisia wayitozaga witwa Noureddine Gharsalli wari wirukanwe nta mukino atsinze mu mikino 5 yari amaze gutoza.

Julien Mette akigera ku nshingano zo gutoza ikipe y'igihugu ya Djibouti yatangiye neza atsinda umukino we wa mbere ndetse ananganya umukino we wa 2 yakinagamo na Eswatini mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Quatar.

Nubwo yatangiye neza ariko indi mikino 6 yakurikiyeho yahise ayitsindwa bituma aza no kwirukanwa muri 2021. 

Julien Mette nyuma yo kwirukanwa n'ikipe y'igihugu ya Djibouti yahise asubira muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo gutoza ikipe ya AS Otoho anayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ubwo yatwaranaga iki gikombe na AS Otoho yagize anagirwa umutoza mwiza w'umwaka witwaye neza kurusha abandi. 

Uyu mutoza wageze mu Rwanda ku wa Gatanu nijoro,aje gutoza ikipe ya Rayon Sports atari uko AS Otoho yamwirukanye ahubwo mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko ubuzima bwo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo bugoye dore ko butamwereraga kubonana n'umuryango we nk'uko abyifuza akaba ariyo mpamvu yaretse gukomeza kuyitoza.

Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu, Julien Mette ufite Licence UEFA A yarebye umukino we wa mbere wa shampiyona aho ikipe ya AS Kigali yatsindaga Kiyovu Sports igitego 1-0. Nk'uko amakuru abivuga yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi 6 narangira azongerwa andi masezerano y'igihe kirekire bijyanye n'uko azitwara.


Julien Mette,umutoza mushya wa Rayon Sports


Amaze imyaka irenga 20 ari muri uyu mwuga wo gutoza




Julien Mette arikumwe n'umunyamabanga wa Rayon Sports,Namenye Patrick ku munsi w'ejo barebye umukino AS Kigali yatsinzemo Kiyovu Sports 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138857/abimazemo-imyaka-irenga-20-byinshi-ku-mutoza-mushya-wa-rayon-sports-138857.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)