Ni nyuma y'uko kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye imyigaragambyo y'abashyigikiye bamwe mu bakandida bahanganye na Tshisekedi mu matora y'Umukuru w'Igihugu, batari kunyurwa n'ibiri kuva mu matora.
Abigaragambije kuri uyu wa Gatatu, barimo abashyigikiye Martin Fayulu bakoreye imyigaragambyo ku cyicaro cy'ishyaka rye.
Gusa Martin Fayulu yavuze ko yababajwe n'ibyakorewe umwe mu bamushyigikiye wakubiswe n'abapolisi bamugaraguye mu muhanda, bamukubita imigeri ya butini.
Mu butumwa yatambukije kuri X, yavuze ko uko Abapolisi bahohoteye abamushyigikiye tariki 20/05/2023, ari na ko babikoze kuri uyu wa Gatatu.
Ati 'Polisi ya Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza imbere y'icyicaro gikuru cya ECiDé, yongeye gukora ubugome. Oya, ibi nta muntu uzabyemera, ntituzemera amatora y'ubujura ya Denis Kadima ndetse n'amajwi ye y'ibinyoma.'
Martin Fayulu yakomeje avuga ko Abanyekongo bahagurukiye kurwanya aya manyanga yo mu matora ndetse n'akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.
UKWEZI.RW