Shema Fabrice wahoze ari umuyobozi wa AS Kigali, yaciye amarenga ko yagarutse muri iyi kipe aho yavuze ko igomba kwisubiza icyubahiro cya yo.
Muri Kamena 2023 ni bwo uyu mugabo yasezeye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe kubera ko Umujyi wa Kigali wari uyifite mu nshingano utumvikanaga na we uko iyi kipe igomba kubaho, amafaranga igomba kuyishoramo.
Ku munsi w'ejo ubwo AS Kigali yasezereraga Etincelles FC mu gikombe ikagera ku giteranyo cy'ibitego 3-0, umukino ubanza yatsinze 1-0 uwo kwishyura biba 2-0, Shema Fabrice yaciye amarenga yo kugaruka ku buyobozi bw'iyi kipe.
Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko bagiye gushyiramo imbaraga zose cyane cyane muri iki gikombe cy'Amahoro ndetse n'imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Ati "ntabwo navuga ko mushonje muhishiwe ariko hari izindi mbaraga tugiye kuzana ku buryo imikino yo kwishyura yacu izaba yoroshye."
"Igikombe cy'Amahoro tumaze imyaka twarakigize icyacu, uyu munsi dushobora kongera kugaragaza ko ku mukino wa nyuma ari ho tubarizwa no kugitwara birashoboka, dushyire hamwe imbaraga, tugiye gukorana, mu mezi 6 ntabwo twabashije gukorana namwe ariko tugiye no gushyiramo imbaraga ikipe ya AS Kiali yongere izamuke, abatoza turaza kuganira ndetse namwe bakinnyi turebe aho dukosora kandi ni vuba, batwitege."
Kuva yava muri AS Kigali, Shema Fabrice iyi kipe yasubiye inyuma ku buryo bugaragara, ihura n'ikibazo cy'amikoro ku buryo iyi kipe yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya 2023-24 iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 n'amanota 15, Etoile del'Est ya nyuma fite 10.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batwitege-shema-fabrice-yahize-kongera-guhesha-icyubahiro-as-kigali