Haribazwa impamvu Perezida Museveni yakiriye Umujenerali ukuriye abarwanyi bahanganye na Leta ya Sudani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza ko yakiriye iwe mu rugo uyu wahoze ari Umuyobozi Wungirije w'inzibacyuho muri Sudani.

Mu butumwa bwe, Museveni yagize ati 'Nahaye ikaze mu Gihugu iwanjye mu rugo muri Rwakitura Gen Mohamed Hamdan Dagalo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Akanama k'Inzibacyuho muri Sudan.'

Museveni yakomeje agira ati 'Mu biganiro twagiranye, yanyuriyemo muri macye uko umwuka wifashe muri Sudani.'

Umutwe wa RSF umaze iminsi uhanganye n'ingabo za Leta ya Sudani mu mirwano imaze kugwamo abatari bacye, aho yadutse nyuma y'uko mu buyobozi bw'inzibacyuho havutse umwuka utari mwiza watumye abajenerali bamwe biyemeza guhangana na Leta.

Bamwe mu banyapolitiki bibajije icyatumye Museveni yakira uyu Mujenerali uhanganye na Leta ya kiriya Gihugu, bavuga ko byatunguranye.

Ni mu gihe abandi basesenguzi bo bavuga ko Museveni yaba yitabajwe mu guhosha ibibazo biri muri Sudani dore ko ari umwe mu bafite ubunararibonye muri Politiki y'akarere, wakunze kujya aniyambazwa n'impande zifite ibyo zitumvikanaho mu Bihugu byo mu karere.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Haribazwa-impamvu-Perezida-Museveni-yakiriye-Umujenerali-ukuriye-abarwanyi-bahanganye-na-Leta-ya-Sudani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)