Yagiye kuvumba urwagwa ahasiga ubuzima! Anathole wari wagiye kunywa urwagwa ku muturanyi we yapfuye bitunguranye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mbuye, mu Mudugudu wa Kigarama haravugwa inkuru y'umugabo witwa Uwihanganye Anathole w'imyaka 42 y'amavuko wagiye kuvumba urwagwa ku muturanyi we wapfuye bitunguranye.

Anathole ubwo yari arimo gusangira urwagwa n'abaturanyi be bari baruhishije, yaje kujya ku bwiherero maze avuyemo agwa mu muryango, akubita umutwe ku kijerekani cyari aho ku bwiherero.

Abo yari asize mu nzu, bumvise yikubita hasi maze baje kureba basanga yagushije umutwe ku gice cyinyuma, basanga yamaze gushyiramo umwuka.



Source : https://yegob.rw/yagiye-kuvumba-urwagwa-ahasiga-ubuzima-anathole-wari-wagiye-kunywa-urwagwa-ku-muturanyi-we-yapfuye-bitunguranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)