Urutonde rw'abahanzikazi 10 baciye uduhigo ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze kumenyerwa cyane ko hakorwa intonde z'abahanzi n'abahanzikazi bakomeye bakurikije ibyiciro cyangwa abagiye baca uduhigo tunyuranye bagashyirwa ku rutonde. 

Nk'uko ikinyamakuru Forbes Magazine gifatanije na Time Magazine hamwe na Barstools bisanzwe bikora izi ntonde, baherutse gushyira hanze abahanzi 10 bibitseho uduhigo twinshi. Kuri ubu basohoye urutonde rw'abahanzikazi 10 b'ibihe byose hagendewe ku duhigo baciye mu muziki.

1. Mariah Carey

Umuhanzikazi Mariah Carey yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi beza bibitseho uduhigo twinshi.Uyu muhanzikazi akaba ariwe wenyine wabashije gucuruza album nyinshi kuva mu mwaka wi 1993 kugeza n'ubu. Umwihariko wa Mariah Carey akaba ari uko afite album yasohoye kera zikaba zikiri kugurwa cyane kugeza n'ubu, ndetse akaba anafite indirimbo yitwa 'All I Want For Christmas' ikunze gucuruza cyane mu mpera za buri mwaka nyuma y'imyaka 30 ikozwe.

2.Whitney Houston

Nyakwigendera Whitney Houston yaje ku mwanya wa  Kabiri mu bahanzikazi bafite uduhigo twinshi, kuko ariwe muhanzikazi wabashije guhabwa ibihembo byinshi kurusha abandi. Uyu muhanzikazi w'itabye Imana mu 2012 kandi yasize agahigo ko kuba yari afite ijwi ryiza ridasanzwe ryamufashije gucuruza kopi Miliyoni 200 za album ze ibintu bitarakorwa n'undi muhanzikazi uwo ariwe wese.

3. Jojo

Joanna Noelle Levesque wamamaye ku izina rya Jojo mu buhanzi yashyizwe ku mwanya wa Gatatu  mu bahanzikazi baciye uduhigo. Uyu muhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzikazi wabashije gusohora album ya mbere ku myaka 14 y'amavuko mu mateka y'umuziki.

4.Lady Gaga

Umuhanzikazi Lady Gaga ari ku mwanya wa Kane mu bahanzikazi bibitseho uduhigo. Lady Gaga akaba ariwe muhanzikazi wa mbere mu njyana ya Pop wabashije gucuruza album ze ku mafaranga menshi.

Uyu muhanzikazi kandi akaba ariwe wagiye atangaza benshi bitewe n'imyambarire ye akoresha ku rubyiniro yanatumye benshi bavuga ko aba mu muryango w'ibanga wa 'Illuminati'. Ibi akaba ariwe muhanzikazi wa mbere wabikoze ku buryo ngo n'ababikora uyu munsi ariwe wabibabanjirijemo.

5.Aretha Franklin

Nyakwigendera Aretha Franklin uzwiho kuba ariwe watangije injyana ya R&B Soul mu wi 1965 ndetse akaba yarahawe akazina ka 'Queen of Soul' yaje ku mwanya wa Gatanu  mu bahanzikazi baciye uduhigo mu muziki. Aretha Franklin akaba yarasanzwe ari ku mwanya wa 9 mu bahanzi 100 beza b'ibihe byose ku rutonde rwakoze na Rolling Stone Magazine.

6. Beyonce

 Icyamamarekazi Beyonce Knowles Carter cyaje ku mwanya wa  Gatandatu mu bahanzikazi 10 baciye uduhigo tudasanzwe. Uyu muhanzikazi wahawe akazina na 'Queen Bey' akaba ariwe wenyine umaze guca agahigo ko gutwara ibikombe byinshi akurikira Whitney Houston. 

Yibitseho ibikombe 32 bya Grammy Awards mu gihe yabihatanye inshuro 88. Beyonce kandi akaba ariwe muhanzikazi winjije amafaranga menshi akuye mu bitaramo yakoze azenguruka Isi (World Tour). Uyu mwaka wa 2023 usize yinjije Miliyoni 560 z'Amadolari   yinjirije mu bitaramo bya 'Renaissance World Tour' yakoreye i Burayi no muri Amerika.

7.Ashlee Simpson

Ashley Nicolle Simpson wamamaye mu muziki ku izina rya Ashlee Simpson umuvandimwe w'icyamamarekazi Jessica Simpson niwe waje ku mwanya wa Karindwi  mu bahanzi 10 baciye uduhigo mu muziki. Ashlee Simpson akaba yaraciye agahigo ko kuba umuhanzikazi uzi gucuranga gitari neza kurusha abandi bakora injyana ya Pop na R&B.

8.Tina Turner

Tina Turner umuhanzikazi ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Rock n' Roll niwe uri ku mwanya Munani  mu bahanzikazi 10 beza b'ibihe byose. Tina Turner uherutse kwitaba Imana, akaba ariwe waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere wakoze injyana ya Rock n' Roll bikamuhira ndetse ikamugira icyamamare.

9. Adele

Umuhanzikazi Adele ukomoka mu Bwongereza yaje ku mwanya wa 9 mu bahanzikazi 10 bibitseho uduhigo. Adele uzwiho kugira ijwi ryiza no kwandika indirimbo zikora ku mitima y'abenshi, niwe waciye agahigo ko kugira indirimbo zirebwa n'abantu benshi cyane mu gihe gitoya ndetse akanagurisha album ze ku mafaranga meshi. Adele kandi niwe uri ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bakora ibitaramo bihenze cyane ku Mugabane w'u Burayi.

10. Taylor Swift

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Taylor Swift, niwe usoza uru rutonde rw'abahanzikazi baciye uduhigo tunyuranye mu muziki. 

Uyu muhanzikazi akaba ari uwa Kabiri mu mateka winjije amafaranga menshi binyuze mu bitaramo. Niwe gusa kandi wibitseho ibihembo 12 bya Grammy Awards byose akesha gukora amashusho meza y'indirimbo. Taylor Swift kandi umwaka wa 2023 umusigiye agahigo ko kwinjiza Miliyari 1 y'Amadolari akuye mu muziki gusa atifashishije ibindi bikorwa.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136206/urutonde-rwabahanzikazi-10-baciye-uduhigo-kurusha-abandi-ku-isi-amafoto-136206.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)