Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafatiye umwanzuro abari bakurikiranyweho guhindura imyirondoro y'abana bo mu irerero rya Bayern Munich.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Umutoza Leon Nisunzumuremyi; Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, Karorero Aristide na Rugendoruhire Marie Rose ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gahanga bashinjwa guhindura imyaka y'abana ngo bajye muri Academy ya Bayern Munich, bafungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Urukiko rwafashe uyu mwanzuro mu gihe iperereza ku byo baregwa rikomeje.