Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rutangaza ko gushimira abanditsi b'ibitabo mu mashuri bizanafasha mu gushishikariza urubyiruko rw'u Rwanda kwita  ku rurimi rwabo kavukire kuruta gukururwa cyane n'iz'amahanga.
Nyuma yo kubona ko hari icyuho gituruka ku rubyiruko rutazi neza Ikinyarwanda, Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwagiye rutegura amarushanwa atandukanye guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza, agamije kurebera hamwe urwego abanyeshuri bariho mu bijyanye no gusoma no kwandika ibitabo mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
RWF ifatanyije n'Ishyirahamwe ry'Uruganda rw'Ibitabo mu Rwanda (Rwanda Books Industry Association/ RWABIA) ndetse n'Inzu Isohora Ibitabo (Africa Oasis Publishing House) bateguye umuhango wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza zaguze ibitabo 50 cyangwa hejuru yabyo, byanditswe mu rurimi rw'ikinyarwanda mu myaka ibiri ishize.
Mu bushakashatsi bwakozwe, hasanzwe kaminuza zujuje ibisabwa zitarenze ebyiri mu gihugu hose.
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa cyatekerejweho nyuma yo kubona akamaro k'ibitabo byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda mu iterambere ry'igihugu.
Avuga kandi ko hari amashuri menshi makuru na za kaminuza zidafite ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda mu masomero yabo.
Yagize ati: 'Dushingiye ku mahitamo y'u Rwanda aho guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda ari inshingano ya buri wese cyane cyane mu mashuri arera abana b'u Rwanda, dushingiye kandi ku kamaro k'ubukangurambaga mu iterambere ry'ururimi rwacu kavukire hubakwa u Rwanda rwacu, hateguwe umuhango wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza zesheje umuhigo wo kugura byibura ibitabo 50 byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda.'
Mu bandi bazahembwa, harimo abanyamakuru bateje imbere umuco wo gusoma ibitabo mu mwaka wa 2023/2024, ibigo by'amashuri yisumbuye byagaragaje urukundo rw'ibitabo nibura bakagura ibitabo 20 mu mwaka umwe.
Hazahembwa kandi umwanditsi wanditse ibitabo bibiri nibura mu myaka ibiri ikurikirana (2022-2023) kandi ibyo bitabo akabimurikira Abanyarwanda bifite ISBN bitari munsi ya paji 100, inzu zisohora ibitabo zikora neza, inzu zicapa ibitabo zikora neza, inzu zigurisha ibitabo zikora neza n'inzu z'isomero zikora neza.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuzaba tariki ya 8 Ukuboza 2023 mu nzu Mbera Byombi ya Hilltop Hotel guhera saa munani z'amanywa. Â Â
Nyuma y'amarushanwa ajyanye no gusoma no kwandika ibitabo, ubu noneho hagiye guhembwa ibigo ndetse n'abandi bose bagize uruhare mu guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda