Umunyamakuru wa RBA yateranye amagambo n'umuvugizi wa Rayon Sports hagati mu mukino w'ikipe y'igihugu Amavubi na Zimbabwe [AMAFOTO] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa RBA yateranye amagambo n'umuvugizi wa Rayon Sports hagati mu mukino w'ikipe y'igihugu Amavubi na Zimbabwe.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa.

Bimwe mu byabaye muri sitade ya Huye ni nk'aho umunyamakuru wa RBA, Lorenzo Christian yagaragaye ari guterana amagambo n'umuvugizi wa Rayon.

Mu kiganiro cyabo, bageze aho bose bahaguruka kugira ngo buri umwe wese yemeza undi ibyo bari bari kuginiraho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Lorenzo yavuze ko umuriro watse hagati ye na Ngabo Roben ubwo bari bari kugaruka kuri Mugunga Yves.

Yagize ati: 'Umuriro waje kwaka ubwo @NgaboRoben yageragezaga kunsobanurira impamvu Yves Rwasamanzi yasezereye Mugunga Yves muri Camp ! Akanga gukinisha MUGISHA Didier, KWITONDA Alain … n'abandi ! Agahitamo gukinisha Gitego Arthur iminota 45 yose.'

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-yateranye-amagambo-numuvugizi-wa-rayon-sports-hagati-mu-mukino-wikipe-yigihugu-amavubi-na-zimbabwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)