Umutoza wa APR FC yavuze ku byo kuba yifuzwa na Simba SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Dr Adel Zrane yemeje ko yifujwe na Simba SC yo muri Tanzania ngo abe yayisubiramo ariko we akaba ari umukozi wa APR FC kandi wishimye.

Nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru Simba SC yirukanye umutoza mukuru Robertinho na Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongerera abakinnyi b'iyi kipe imbaraga, haje amakuru ko iyi kipe yatekereje ku kuba yagarura Dr Zrane Adel ubu uri muri APR FC.

Dr Adel Zrane ukomoka muri Tunisia, aganira n'ikinyamakuru ISIMBI yemeje ko aya makuru ari yo, hari imbaraga zakoreshejwe ngo babe bamugarurayo.

Ati "Ni byo bamwe mu banyamakuru ba Simba SC bagerageje gusunika ngo mbe nagaruka muri iyi kipe, ni byo rwose byarakozwe."

Abajijwe niba hari umuyobozi wa Simba SC bavuganye, yavuze ko hari amakuru atajya mu itangazamakuru ariko we ari umukozi wa APR FC kandi yishimye.

Ati "muvandimwe hari amakuru aba ari ay'umuntu ku giti cye atashyira mu itangazamakuru, icyo wamenya ni uko njye ndi muri APR FC kandi nubaha ikipe yanjye n'abayirimo uburyo dukorana, ndabakunda cyane."

Si ubwa mbere yifuje kugarura uyu mutoza kuko no muri Werurwe 2022 yatangaje ko igiye kumugarura ariko birangira ataje.

Dr Adel Zrane w'imyaka 39, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023, akaba afite impamyabumenyi y'ikirenga mu birebana n'ubuzima bw'abakinnyi.

Dr Adel Zrane yavuze ko mu ikipe ya APR FC yishimye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-byo-yifuzwa-na-simba-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)