Abagabo babiri bari bamaze kuribwa akayabo muri beti batsindiye amafaranga beti inanirwa kubishyura ibasubiza ayo babetinze gusa
Muri Nigeria abagabo babiri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X bakomeje gusaba abanya-Nigeria ngo babahe amajwi babashe kwishyurwa amafaranga yabo bariye muri beti sosiyete ya 1xbet ikananirwa kubishyura.
Aba bagabo bavuga ko muri iki kigo habayemo amakosa y'abakozi bigatuma kampanyi ihomba ndetse ikaba yatangiye no gufunga mu bihugu bimwe na bimwe, gusa ngo nubwo kampanyi yahombye ntibagomba kuryozwa amakosa y'abakozi babo.
Aba bagabo basaba Abanya-Nigeria bose kubafasha bakishyurwa, dore ko umwe yari yatsindiye million 93 z'ama Nigeria undi yatsindiye million 44, gusa ngo aho kubaha amafaranga batsindiye babasubije ayo babetinze.
Umwe muri bo yavuze ko ikimubabaza cyane ari ukuntu yari amaze kuribwa akayabo none yari ageze igihe cyo kwishima ariko 1xbet iramuhemukiye.