Umutoza mushya w'Amavubi yavuze intego, abakinnyi bashya bashobora kuza n'urwego rw'abakinnyi afite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Umudage Tosten Frank Spittler yavuze ko intego ari ugutsinda umukino ku mukino kuko nabigeraho ari byo bizatuma u Rwanda rubona itike y'Igikombe cy'isi cyangwa icy'Afurika azaba arimo guhatanira.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo FERWAFA yemeje uyu mutoza ugiye gutoza Amavubi ahereye ku ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Mu kiganiro n'itangazamakuru yakoze uyu munsi, Frank Torsten yavuze ko u Rwanda ari ikipe irimo itera imbere, yirinze kuvuga byinshi ku ntego yahawe ariko avuga ko we icyo ashaka ari ugutsinda umukino ku mukino.

Ati 'Rimwe na rimwe tuba dukwiye kuvugisha ukuri, Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda iri ku mwanya w'140 mu bihugu 207 ku rutonde rwa FIFA, U Rwanda ni ikipe irimo kugenda yiyubaka, ndi hano gutsinda buri mukino, nidutsinda imikino yose tuzabona itike, nzinjira mu mukino ndetse n'uwa kabiri wa Afurika y'Epfo nshaka gutsinda, nta mutoza uzagusezeranya gutsinda imikino yose.'

'Turimo kwitegura bishoboka byose, inzozi zacu ni ukubona itike ariko ntabwo inzozi zose ziba impamo ariko turimo gukora ku nzozi zacu.'

Abajijwe ni ba hari abakinnyi ashobora kongeramo mu mikino 2 afite muri uku kwezi uretse abo yahamagaye, yavuze ko hagize uboneka byaba ari byiza.

Ati 'Iri jonjora rifite intego 2, intego ya mbere ni ukwitegura imikino neza tukayitsinda indi ntego ni ukureba abakinnyi bakiri bato twazifashisha mu gihe kizaza, bibaye ari ibishoboka tukagira umukinnyi twinjizamo ubu, ni byiza kubera ko byadufasha kureba niba uwo mukinnyi twazamuhamagara mu mikino iri imbere.'

'Tuzakoresha iyi mikino nk'uko nabivuze tureba niba twakwinjizamo abakinnyi babiri cyangwa batatu bakina i Burayi ku rwego rwiza turebe niba hari itandukaniro batanga.'

Agaruka ku bakinnyi afite kuri ubu barimo gukorana imyitozo, yavuze ko mu Rwanda hari impano gusa na none ngo hari abakinnyi bigaragara ko bashobora kuba bataranyuze mu makipe y'abato.

Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y'Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Frank Spittler yavuze ko intego ze ari ugutsinda umukino ku mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-mushya-w-amavubi-yavuze-intego-abakinnyi-bashya-bashobora-kuza-n-urwego-rw-abakinnyi-afite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)