Rwatubyaye Abdul yavuze ku mutoza mushya n'ingaruka zo guhindagura abatoza mu Ikipe y'Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwatubyaye Abdul avuga ko umutoza w'Umudage Torsten Frank Spittler uheruka kugirwa umutoza w'ikipe y'Igihugu Amavubi ari umutoza mwiza abona azafasha muri byinshi.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryemeje Torsten Frank Spittler nk'umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu Amavubi.

Ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023 ni bwo yahise atangira imyitozo yitegura imikino 2 yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 izakinamo na Zimbabwe na Afurika y'Epfo.

Rwatubyaye Abdul agaruka kuri uyu mutoza yavuze ko ari umutoza mwiza ufite imyumvire iri hejuru abona hari icyo bizafasha Amavubi.

Ati 'Navuga ko umutoza imyumvire ye iri hejuru, arashaka ko twiga, arashaka kutwereka uburyo umupira w'amaguru wubatse kugira ngo duhere kuri ibyo ng'ibyo tugira ibyo twakubaka mu ikipe y'igihugu, ni amahirwe kuri twe kuba dufite umutoza nk'uyu umaze igihe yigisha umupira nkeka ko hari byinshi azatugezaho.'

Ku kuba ikipe y'Igihugu ikunda guhindura abatoza cyane, yavuze ko nta ngaruka nini abona bitera kuko n'ubundi abakinnyi bahura gake mu Mavubi.

Ati 'Ni ibintu biba ku Isi hose ntabwo ari mu Rwanda gusa, kuba abatoza bahindagurika ntabwo umutoza aza ngo atoze imikino 2 agende, navuga ko umutoza ashobora gutoza ijonjora ryose, agatoza imikino yose umusaruro utaba mwiza akumvikana n'igihugu bagatandukana, kuri twebwe ntabwo bitugiraho ingaruka cyane kubera ko ntabwo duhura kenshi cyangwa ngo tube tumeze nka club kubera ko duhura igihe gito cyane, ibyumweru bibiri, ibyumweru bitatu tukongera guhamagarwa hashize amezi 5.'

Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y'Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko umutoza Frank ari umutoza mwiza uzafasha muri byinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ku-mutoza-mushya-n-ingaruka-zo-guhindagura-abatoza-mu-ikipe-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)