Umukobwa aragisha inama nyuma yo  kwereka Ise umukwe, hanyuma Ise akamwaka akayabo k'inkwano ngo ni uko umukobwa yarangije kaminuza kandi umusore ari umuhinzi  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ese nkurikize umuco negereze umuntu uzatanga amafaranga angana gutyo? Cyangwa nishyingire? ' Umukobwa aragisha inama nyuma yo  kwereka Ise umukwe, hanyuma Ise akamwaka akayabo k'inkwano ngo ni uko umukobwa yarangije kaminuza kandi umusore ari umuhinzi

Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya aragisha inama nyuma yuko Ise avuze ko nta muntu uzamukura aho atazanye million 50 z'amashiringi.

Uyu mukobwa w'imyaka 29 yari afite umusore bakundana w'umuhinzi bifuzaga kurushinga gusa Ise aramunaniza kubera inkwano nyinshi ashaka.

Uyu mukobwa yarangije kaminuza mubijyanye n'ubucuruzi, naho umusore we yagarukiye muri primary ahita agana iy'ubuhinzi.

Kuri ubu umukobwa ari mu gihirahiro kubera Ise yamushyizeho million 50, kandi uwo musore akaba adafite ubushobozi bwo kuyabano.

Umukobwa aribaza ati se nkurikize umuco negereze umugabo uzatanga izo nkwano!, cyangwa se nishyingire data mucike? Cyangwa nicare aho ngumirwe?.

Ese wowe wamugira iyihe nama?.



Source : https://yegob.rw/umukobwa-aragisha-inama-nyuma-yo-kwereka-ise-umukwe-hanyuma-ise-akamwaka-akayabo-kinkwano-ngo-ni-uko-umukobwa-yarangije-kaminuza-kandi-umusore-ari-umuhinzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)