Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mushiki wa Diamond Platnumz badahuje ababyeyi bombi witwa Zubeda Juma uba mu Bwongereza yavuze ko yakunze Harmonize cyane yemeza ko afite ijwi ryiza.

 

Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru [ YouTuber ] Carry Mastory , yashyize ukuri kose hanze agaragaza ko akunda cyane umuhanzi Harmonize.Uyu mukobwa uvukana na Diamond yavuze ko iyo Harmonize aza kuba mu Bwongereza ngo baba barabanye kera.

 

Yagize ati:' Uriya mwana azi kuririmba cyane rwose, namukunze kuva yashyira hanze indirimbo 'Am Single Again'. Sinari nahura nawe amaso ku maso ariko azi kuririmba pe, iyo aza kuba hano twari kwibanira'.

 

Zubeda Juma, yemeza ko aho atuye abakobwa aribo basaba abasore ko bashakana , avuga ko iyo aza kuba yo yari kubimwisabira. Ati:' Iyo aza kuba hano nari gupfukama pe, twe hano abakobwa nibo bapfukamira abasore'.

 

Zubeda Juma, yemeza ko Harmonize aramutse amwemereye urukundo , yamujyana mu Bwongereza akaba arinaho akomereza umuziki.

 

Zubeda Juma yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yageraga muri Tanzania gufasha se Abdul Juma , nyuma yaho Diamond yari yanze kugira icyo amufasha.Muri iki kiganiro yagaragaje ko yishimiye uburyo se abayeho neza.

The post Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/mushiki-wa-diamond-platnumz-yavuze-ko-ukunda-cyane-harmonize-agaragaza-ko-yifuza-ko-babana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)