Umukinnyi w'umunyamahanga wa Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y'igihugu yakuwe mu mwiherero w'abandi kubera urwego ruri hasi nubwo hano mu Rwanda yamaze amakipe ayatsinda agafatwa nk'igitangaza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyamahanga wa Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y'igihugu yakuwe mu mwiherero w'abandi kubera urwego ruri hasi nubwo hano mu Rwanda yamaze amakipe ayatsinda agafatwa nk'igitangaza

Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports, Joachim Ojera ni umwe mu bakinnyi basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ya Uganda nyuma yaho umutoza Paul put abonye ko ataragera ku rwego rwafasha Uganda.

Uyu rutahizamu wa Rayon Sports hano mu Rwanda benshi bamufata nk'umukinnyi w'umuhanga cyane ndetse ubona ko iyo ari muri Rayon Sports irakina ikanatsinda Kandi ari we wabigizemo uruhare ruri hejuru cyane.

Ntabwo Joachim Ojera ari we gusa wasezerewe mu bakinnyi Uganda izakoresha mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi ahubwo harimo umuzamu Nafian Alionzi, Joel Mutakubwa, Mustafa Kizza, Benjamin Nyakoojo wagize imvune, Isma Mugulusi, Hamza Kawooya hamwe na Joachim Ojera.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyamahanga-wa-rayon-sports-wari-wahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-yakuwe-mu-mwiherero-wabandi-kubera-urwego-ruri-hasi-nubwo-hano-mu-rwanda-yamaze-amakipe-ayatsinda-agafatwa-nkigitanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)