Umukinnyi w'Umunya- Ghana Dwamena yaguye mu kibuga ahita apfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukomoka muri Ghana witwa Raphael Dwamena yaguye mu kibuga ahita apfa azize ikibazo cy'umutima yari asanganwe.

 

Ibi byabaye ubwo ikipe ya FK Egnatia yakinaga na Partizani mu mukino wa Shampiyona ya Albania.Uyu mukinnyi w'imyaka 28 yari mu babanje mu kibuga maze bageze ku munota wa 27 yikubita hasi , abaganga binjira mu kibuga baramuvura gusa birangira ashizemo umwuka.

 

Amakuru avuga ko ubwo ibi byamaraga kuba, umukino wahise uhagarikwa.Dwamena ngo yari asanganwe ikibazo cy'umutima kuko ngo atari ubwambere yari aguye mu kibuga. Bivugwa ko muri 2021 nabwo Raphael yaguye mu kibuga gusa akaza kuba muzima.

 

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Ghana ryatangaje ko ryihanganishije umuryango we bemeza ko yitangiye Igihugu.Raphael yagiye azitirwa cyane n'indwara ye y'umutima igatuma adasinyira amakipe akomeye.

 

Uyu mugabo yari yarasabwe gusezera umutima w'amaguru ariko arabyanga.

Isoko: Edition.cnn.com

The post Umukinnyi w'Umunya- Ghana Dwamena yaguye mu kibuga ahita apfa appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umukinnyi-wumunya-ghana-dwamena-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)