Umuhungu wa Minisitiri w'Ingabo, Tuyizere Amani Olivier yatorotse igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri w'Ingabo mu Rwanda, Marizamunda Juvénal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo.

Umunyamakuru Manirakiza Théogene uherutse gufungurwa by'agateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge.

Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha by'ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni we wigeze gutanga ubuhamya, asobanura uburyo yafashije CSP Kayumba Innocent wayoboraga iri gororero kwiba umugororwa w'umunyamahanga amafaranga y'u Rwanda miliyoni 9.1.

Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Kabanguka Daniel, yatangarije uyu munyamakuru ko koko Amani yatorotse ubwo yari mu bitaro bya Nyarugenge, kandi ko hari abacungagereza bari gukurikiranwaho uburangare bwatumye abacika.

Mu gihe iperereza rikomeje, ahantu Amani aherereye ntabwo hazwi.



Source : https://yegob.rw/umuhungu-wa-minisitiri-wingabo-tuyizere-amani-olivier-yatorotse-igororero-rya-nyarugenge-yari-amaze-igihe-afungiwemo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)