Massamba Intore yagiye gutaramira muri Canada - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yerekeza muri Canada. Yavuze ati 'Ndabasuhuje bantu banjye bo muri Ottawa muri Canada. Ndaje cyane ngo dutarame u Rwanda.'

Iri huriro uyu muhanzi azaririmbamo rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada.

Muri iyi nama y'iri huriro rizibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Massamba yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutarama u Rwanda muri iri huriro ry'urubyiruko, kandi agakundisha abakiri bato Igihugu. Ati 'Ni umwanya mwiza kuri njye wo gukoresha inganzo yanjye mbwira abakiri bato u Rwanda, kandi mbashishirikariza kurinda ibimaze kugerwaho.'

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Rwagihuta', 'Karame rudasumbwa', yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n'abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y'Abanyarwanda muri Canada.

Massamba azahurira ku rubyiniro na The Ben wamaze kwerekeza muri iki gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 ndetse na Kenny Sol watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iri huriro ry'urubyiruko zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n'ubufatanye hagati y'urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya "The International Rwanda Youth for Development [IRYD]" ryashingwa n'abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.

Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

Massamba yamaze kwerekeza muri Canada aho yagiye kuririmba mu ihuriro ry'urubyiruko

Massamba yavuze ko yiteguye kongera gutaramira abatuye muri Amerika ya Ruguru




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136746/massamba-intore-yagiye-gutaramira-muri-canada-136746.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)