Ukuri ku mafoto y'ubukwe bwa Kanimba na Soleil yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ni bwo hatangiye gucicikana amafoto y'abakinnyi babiri ba Sinema Nyamrwanda, Delphine Ortha Uwase [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bamenyekanye muri filime y'uruhererekane ya Bamenya bakoze ubukwe.

Ni amafoto yaje akurikira Integuza y'ubu bukwe bashyize hanze tariki ya 7 Ugushyino 2023 basaba abantu kuzabashyigikira.

Benshi babyimye amatwi bavuga ko ari filime barimo gutegura barimo kumenyekanisa kugira ngo izasohoke ifitiwe amatsiko na benshi.

Bongeye kugaruka mu mitwe y'abanyarwanda uyu munsi tariki ya 17 Ugushyingo ubwo bashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga za bo bagaragaza ko bakoze ubukwe.

Bamwe bongeye gushimangira ko ari filime yenda gusohoka ariko abandi bakemeza ari ubukwe bwa nyabwo ndetse bwateguwe mu ibanga rikomeye bugatmirwamo abantu bake.

Gusa byaje kugaragara ko atari ubukwe bwa nyabwo ahubwo ari filime bakinaga kuko bahise basohora igice cya 45 cya filime y'Amarira y'Urukundo bombi bakina bakundana, akaba na filime ya bo bwite itakumbuka kuri YouTube ya 'Ganza Films'.

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ukuri-ku-mafoto-y-ubukwe-bwa-kanimba-na-soleil-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)