Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye ubuyobozi bwa APR FC asaba ko bamugura ubuyobozi bumubwira ko bidashoboka kubera ko umutoza Thiery Froger adakunda imikinire ye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye ubuyobozi bwa APR FC asaba ko bamugura ubuyobozi bumubwira ko bidashoboka kubera ko umutoza Thiery Froger adakunda imikinire ye

Rutahizamu wa Rayon Sports bivugwa ko yamaze gusezererwa, Yousef Rharb yakomanze mu ikipe ya APR FC asaba ko yayerekezamo ubuyobozi buramwangira.

Hashize iminsi Yousef Rharb asinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho ubwo yazaga yakoze ibitangaza ariko kuri iyi nshuro agaruwe ntabwo yigeze agira icyo akora ndetse bigera naho agiye gutandukana n'iyi kipe kuko bivugwa ko yanamaze kumenyeshwa nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butaragira icyo bubitangazaho.

Amakuru twamenye ni uko Youseff Rharb nyuma yo kubona ko muri Rayon Sports kubona umwanya bigoye yahise akomanga muri APR FC asaba ko yahabwa amahirwe akayikinamo ariko uyu rutahizamu yabwiwe ko bidashoboka kubera ko ngo ibyo umutoza akeneye atabimubonamo.

 



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-yatakambiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-asaba-ko-bamugura-ubuyobozi-bumubwira-ko-bidashoboka-kubera-ko-umutoza-thiery-froger-adakunda-imikinire-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)