RIP Iradukunda Eric : Umusore witwa Eric wari uri gusangira urwaga n'umugore w'undi mugabo mu kabari, yasanzwe muri ako kabari yapfuye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIP Iradukunda Eric : Umusore wari uri gusangira urwaga n'umugore w'undi mugabo mu kabari, yasanzwe muri ako kabari yapfuye

Iradukunda Eric w'imyaka 29 wakoraga akazi ko gucunga isoko rinini rya Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, yasanzwe mu kabari yapfuye nyuma y'uko yari amaranyemo amasaha ane n'umugore w'undi mugabo basangira urwagwa.

Bivugwa ko yasohotse mu kabari umwanya muto inzoga zamurenze ariko kugaruka bikamunanira, bamufashije kugaruka mu cyumba aho bamuryamishije agahita ashiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore ukomoka mu Kagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, yapfuye akiri kumwe nuwo mugore basangiraga byanavugwaga ko yari inshuti ye.

Akabari yaguyemo kaba mu Mudugudu wa Badura. Gitifu Iyakaremye yavuze ko amakuru bayahawe na nyiri akabari wavugaga ko banyweye igihe kinini akaba yarasohotse agiye kwihagarika no guhagarara bikanga.



Source : https://yegob.rw/rip-iradukunda-eric-umusore-witwa-eric-wari-uri-gusangira-urwaga-numugore-wundi-mugabo-mu-kabari-yasanzwe-muri-ako-kabari-yapfuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)