Rumaga ku isonga! Abasizi nyarwanda 5 bigarag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere, igihugu gihanganye n'ikibazo cy'uko urubyiruko rwinshi rutagishishikajwe no kwiga umuco nyarwanda ahubwo rukomeje kwirukira kwigana uw'ahandi rimwe na rimwe ukanarugiraho ingaruka zitari nziza.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu Rwanda havutse amaraso nashya mu busizi, aho iyi nganzo  igenda  ikura  uko bwije n'uko bukeye. 

Kuri ubu  mu Rwanda habarurwa umubare w'abasizi n'abasizikazi utari munini, ariko muri abo hari abigaragaje cyane  muri uyu mwaka, ndetse harimo n'ababiherewe ibihembo.

1. Â Ã‚ Ã‚  Junior Rumaga


Junior Rumaga, ni umwe mu bayoboye igisekuru gishya mu busizi bw'u Rwanda. Mu bisigo by'uyu musore byose, humvikanamo ubuhanga buhanitse, akarusho noneho bikisangwamo n'ingero zombi, abato n'abakuru. 

Usibye gukora cyane kandi agakora ibisigo biryoheye amatwi y'ubyumva wese, Rumaga ni umuhanga cyane mu gutegura ibikorwa bye.

Kuri ubu afite igisigo cyitwa 'Rudahinyuka' yahuriyemo n'umusizikazi nawe w'umuhanga cyane, Bahali Ruth. Uretse ibindi bisigo byose yakoze, iki ni igisigo yabanje gutegurira amayira ku buryo kimaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 173  mu gihe kitageze ku  masaha 48  gisohotse. 

Rumaga wagize uruhare rukomeye mu kuzahura inganzo y'ubusizi mu Rwanda, uretse Rudahinyuka, yakoze n'ibindi byinshi muri uyu mwaka nirimo, icyitwa 'Narakubabariye' yafashijwemo na Bruce Melody, Mawe, Ivanjili yahuriyemo na Alpha Rwirangira, Igisabisho yafatanije na Saranda, Inyana y'Inyange Imaragahinda, ndetse n'ibindi

2. Â Ã‚ Ã‚  Umusizikazi Murekatete


Ubusanzwe yitwa Murekatete Claudine, akaba umusizikazi wabigize umwuga. Uyu mukobwa bigaragara ko akiri muto, kunze kwibazwaho n'abatari bake kubera amagambo yuje ubwenge avuga ndetse n'imyambarire ye itandukanye cyane n'iy'urubyiruko rw'iyi minsi.

Uyu musizikazi, nawe ai mu bakoze mu buryo bugaragarira buri wese muri uyu mwaka, kuko yakoze ibisigo byakunzwe ku rwego rwo hejuru aribyo 'Urweze' ndetse n'icyitwa 'Mpindutse Nte.'

Murekatete nawe avuga ko yatangiye ubusizi akiri umwana, ariko yiyemeza kubukora nk'umwuga amaze gukura. Umusizi Murekatete ari mu banyempano 60 batsinze ku rwego rw'Igihugu, muri Art Rwanda Ubuhanzi muri uyu mwaka.

Aya mahirwe, yamugize umwe bafashwa kwagura ubuhanzi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi bubafasha ku isoko ry'umurimo ndetse no kunoza neza ibyo bakora.

3. Â Ã‚ Ã‚  Dinah Poetess


Kampire Dinah Elizabeth umaze kumenyekana nka Dinah Poetess, ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Uyu musizikazi yavuze ko yakuranye iyi mpano, abitangira akigera mu mwaka wa mbre w'ayisumbuye.

Muri uyu mwaka, Dinah yakoze ibisigo byinshi kandi byiza birimo icyo yise 'Umugabo Si Umuntu,' Abakene, Ndatsinzwe n'ibindi.

4. Â Ã‚ Ã‚  Umusizi Tuyisenge


Tuyisenge Olivier [Umusizi Tuyisenge], ni umwe mu basizi bahagaze neza muri  iyi nganzo  u Rwanda rufite. Uyu musore ubimazemo imyaka irenga ibiri, yamenyekanye mu bisigo bitandukanye birimo icyo yise 'Imana ya Gisimenti' n'ibindi. 

Kuva uyu mwaka watangira, Tuyisenge ari mu basizi bazamuye urwego rwabo n'urw'ubusizi nyarwanda muri rusange. Muri uyu mwaka, yakoze ibisigo birimo 'Umuruho' yakoranye na Ikibasumba Confiance, Urusaro, Akabarwa, Agasugi n'ibindi byinshi.

5. Â Ã‚ Ã‚  Kibasumba Confiance


Kibasumba Confiance, umwana w'umukobwa wavutse muri 2002, ni umwe mu bibitseho ibisigo byuje ubuhanga butangaza benshi.

Ku myaka ye mike, Confy abasha kuvuga ikinyarwanda cy'umwimerere, ibintu avuga ko yakomoye ku makenga yagize kuva akiri muto yo gushaka kumenya no gusesengura buri jambo rishya yumvise mu matwi ye.

Muri uyu mwaka gusa, uyu musizikazi yabashije gushyira hanze ibisigo bitatu byanakunzwe cyane birimo icyitwa 'Masisi,' Ndaje ndetse n'icyo yise 'Impano.'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136234/rumaga-ku-isonga-abasizi-nyarwanda-5-bigaragaje-cyane-mu-2023-136234.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)