Amahirwe Rwatubyaye aha Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wa yo, Rwatubyaye Abdul avuga ko akurikije ahantu ikipe ye iri, n'amakipe abari imbere amanota abarushaa ndetse n'imikino imaze gukinwa n'isigaye, Gikundiro akinira ahamya ko ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ni nyuma y'uko itagize intangiriro nziza za shampiyona kuko mu mikino 9 bamaze gukina, batsinzemo 4 batsindwa umwe banganya imikino 4.

Rwatubyaye Abdul yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ikipe ye ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w'imikino 2023-24 kuko amakipe abari imbere atabarusha amanota menshi kandi shampiyona ikaba ikiri mbisi.

Ati "Kwegukana igikombe cya shampiyona birashoboka cyane urebye dufite n'ikirarane, mu mikino 9 tumaze gukina n'amanota dufite twatakaje umukino umwe tunganya imikino 4 urebye birashoboka cyane amakipe ntabwo arushanwa amanota menshi, imikino hafi 6 isigaye ngo igice kibanza cya shampiyona kirangire, ushyizeho n'imikino yo kwishyura biracyashoboka cyane."

Imikino ine yatsinze ni Gasogi United 2-1, Etoile del'Est 2-1, Sunrise FC 3-0 na Mukura VS 4-1. Yatsinzwe na Musanze FC 1-0. Yananyije na Gorilla FC 0-0, Amagaju 1-1, Marines FC 2-2 na APR FC 0-0

Kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona (Rayon Sports ariko ifitie ikirarane cya Police FC) iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n'amanota 16, Musanze FC ya mbere ifite 23, APR FC 21 na Police FC ifite 19.

Rwatubyaye Abdul avuga ko amahirwe ari menshi ku gikombe cya shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-rwatubyaye-aha-rayon-sports-ku-gikombe-cya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)