Birababaje! Umugore yafunzwe azira kwica abana babiri akoresheje imbunda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birababaje! Umugore yafunzwe azira kwica abana babiri akoresheje imbunda.

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mujyi wa Kentuky witwa Tiffanie Lucas w'imyaka 32 y'amavuko afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana be babiri akoresheje imbunda.

Ikinyamakuru People kivuga ko uyu mugore yasanzwe mu rugo rurimo imbunda maze bitegereje neza babona imirambo y'abana be babiri ahita afatwa atyo gusa we yavuze ko atari we wabishe ahubwo yinjiye muri yo nzu agasanga bamaze kuraswa.

Uyu mugore ushinjwa kwica abana be asanzwe yarabaswe n'ibiyobyabwenge dore ko yari amaze iminsi afunguwe bikaba bicyekwako yaba afite ikibazo cyo mu mutwe kubera imyitwarire ye idahwitse akunze kugaragaraza.

Ikindi cyatumye Lucas abantu bakomeza kumuhamya icyaha cyo kwica abana be nuko ubwo yafatwaga wabonaga ko nta kibazo afite cyo kubura bana be babiri kandi ababyeyi b'abagore bazwiho gukunda abana babo ku kigero cyo hejuru.

Abana ba Tiffanie Lucas bicyekwako yivuganye umuto yari afite imyaka 6 y'amavuko mu gihe umukuru we yari afite imyaka 9 y'amavuko.



Source : https://yegob.rw/birababaje-umugore-yafunzwe-azira-kwica-abana-babiri-akoresheje-imbunda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)