RIP Byiringiro Emmanuel! Urupfu rw'umusore w'imyaka 25 rukomeje kuba urujijo mu karere ka Rusizi yapfiriyemo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore uri mu kigero cy'imyaka 25 witwa Byiringiro Emmanuel yasanzwe mu mugozi yapfuye aho bicyekwako ko yiyahuye.

Ibi byabaye kuri uyu kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 mu mudugudu wa Gacamahembe, Akagali ka Burunga mu murenge wa Guhundwe mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yavuze ko ayo makuru ariyo cyakora bikwekwako ashobora kuba yiyahuye.

Yagize ati'Mu masaha agana saa tanu abaturage baduhuruje batubwira ko hari umuntu uri kunanaba mu mugozi dusanga yapfuye.Ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyamwishe'.

Uyu Nyakwigendera Byiringiro Emmanuel yavukaga mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kirimbi.



Source : https://yegob.rw/rip-byiringiro-emmanuel-urupfu-rwumusore-wimyaka-25-rukomeje-kuba-urujijo-mu-karere-ka-rusizi-yapfiriyemo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)