Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw'Amavabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'Umunyarwanda ukinira ikipe ya Gefle IF, Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi bitewe n'uko ataramera 100% nyuma yo gukiruka imvune.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, aheruka mu kibuga tariki ya 16 Nzeri 2023 ubwo ikipe ye yanganyaga na Östersunds FK 2-2.

York yahise agira imvune yatumye atongera kugaragara mu kibuga kugeza uyu munsi, gusa yari yarakize yaranatangiye imyitozo ariko Gefle IF ibona ko ataramera neza ku buryo yakinishwao.

Yari mu bakinnyi 30 umutoza Torsten Frank Spittler yahamagaye mu Mavubi azifashisha ku mikino 2 ya Zimbabwe (tariki ya 15 Ugushyingo) na Afurika y'Epfo (tariki ya 21 Ugushyingo) mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, imikino yose izabera mu Rwanda.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atakije kubera ko ataramera neza 100% cyane ko no kuva yakiruka imvune nta mukino n'umwe arakinira ikipe ye.

Bivugwa ko we n'ikipe ye ya Gefle IF basanze ibyiza ari uko ataza ahubwo agakomeza kwitabwaho n'abaganga kugira ngo abe yagaruka gufasha ikipe ye vuba.

Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw'Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-ashobora-kutitabira-ubutumire-bw-amavabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)